Igisirikare cya Serbia kiravuga ko kiri ku rwego rwo hejuru rw’imyiteguro y’imirwano nyuma y’ibyumweru byinshi by’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Serbia na Kosovo .
Perezida Aleksandar Vucic avuga ko “azafata ingamba zose zo kurinda abaturage bacu no kubungabunga Serbia”.
Aya makuru akomeje gukwirakwizwa muri iki gice cy’uburasirazuba bw’amajyepfo y’u Burayi yaje akurikira ayanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Pristina (umurwa mukuru wa Kosovo) yaba irimo gutegura igitero ku turere twiganjemo abaturage bo mu bwoko bw’Abaseribe mu majyaruguru ya Kosovo.
Guverinoma ya Kosovo ntacyo yatangaje kuri ibi birego nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Mbere ariko, yashinje Perezida Vucic gukina “imikino” gashozantambara mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wageragezaga kunga impande zombi.
Uyu muryango w’abanyamuryango 27 urahamagarira “kwirinda no gufata ingamba zihuse”, kandi abayobozi ba Serbia na Kosovo “bakagira uruhare mu gukemura ibibazo mu nzira ya politiki”.
Ku rundi ruhande, Serbia yanze kwemera Kosovo nk’igihugu cyigenga.
Kosovo, ifite abaturage biganjemo abo mu bwoko bw’Aba- Alubania, yitandukanije na Serbia nyuma y’intambara yo mu 1998-99.
NATO, ifite ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Kosovo, yahamagariye impande zombi kwirinda ubushotoranyi. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo uraburira ko utazihanganira ibitero ku bapolisi ba EU cyangwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.


