Bamwe mu bakuru b'ibihugu banze kujya muri iyi foto

Mu Burusiya: Hari abakuru b’ibihugu bya Afurika banze kwifotozanya na bagenzi babo

Bamwe mu bakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bagiye mu nama y’uyu mugabane n’u Burusiya mu mujyi wa Saint Petersburg banze kwifotozanya na bagenzi babo.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, abanze kujya mu ifoto rusange ni: Perezida Macky Sall wa Sénégal, Umaro Sissoco Embalà³ wa Guinée Bissau, Denis Sassou-Nguessou wa Congo na Azali Assoumani w’ibirwa bya Comores, akaba ari n’Umukuru w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU.

Uretse aba bakuru b’ibihugu, umuyobozi wa komisiyo ya AU ishinzwe ibikorwa by’uyu muryango, Moussa Faki Mahamat, na we yanze kujya mu ifoto rusange.

Impamvu banze kujya muri iyi foto, ngo ni uko batashakaga kwifotozanya n’abayoboye ibihugu byafatiwe ibihano na AU, ibyo bikaba ari ibiherutse gukorerwamo ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’états). Ni ukuvuga: Mali, Burkina Faso na Guinea.

Aba bakuru b’ibihugu bafashe iki cyemezo nyuma y’aho bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum muri Niger, ryakozwe n’abasirikare bamurindaga bayobowe na Général Amadou Abdramane Tchiani tariki ya 26 Nyakanga 2023.

Afurika ikomeje kugaragara nk’umugabane wa za ‘coup d’états’ kuko kuva mu mwaka w’2010 nta mwaka urashira zitageragejwe. Mu karere k’uburengerazuba ho kuva mu mwaka w’2020 hamaze kuba 6.

Bamwe mu bakuru b'ibihugu banze kujya muri iyi foto
Bamwe mu bakuru b’ibihugu banze kujya muri iyi foto

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *