Umuhanzi Harmonizer, uzwi cyane nka Konde Boy, aravugwaho kuzamura urwego mu gukunda abagore nyuma y’uko yamaze igihe kinini mu biganza by’umuhanzi Diamond Platinums nawe ujya avugwaho ubuhehesi bukabije.
Mu minisi ishize nibwo ku binyamakuru bitandukanye, hakwirakwiye amakuru y’uko Harmonizer yatandukanye n’uwari umukunzi we Kajala Fridah ndetse uyu muhanzi anasiba Tatto yari yarashyize ku mubiri we nk’ikirango cy’uko yihebeye uwo wari umukunzi we.
Icyo gihe yahise atangaza ko nta mukunzi afite, abishimangiza indirimbo yahise asohora yitwa “Single Again”.Nyuma yaho hongeye gukwirakwira amakuru ko ari mu rukundo n’Umunya Australiakazi witwa Briana ariko ntibamaranye kabiri kuko yatangaje ko batandukanye nyuma yo kunanirwa kumvikana igihugu bagomba guturamo.
Muri iki cyumweru nibwo uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, nibwo yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ko yihebeye umukobwa w’ikimero n’uburanga witwa Phiona akaba asanzwe azwi nka Yolo The Queen agaragaza ko amukunda byihariye.
Yagize ati”Ndakwibuka, wanatumye nsubiramo indirimbo ,ndagukunda Phiona, ntuzatume hari ugutesha umutwe kandi mpali ndi muzima”.
Uyu Yolo The Queen, asanzwe yarigaruriye imitima yabakoresha imbugankoranyambaga mu Rwanda ndetse no mukarere. Uretse no mu karere Yolo The Queen byagaragaye ko yigaruriye na bimwe mu byamamare ku isi, aha twavuga nk’umuraperi Drake ukurikiranira hafi uyu mukobwa.
Izi nkundo rero ikinyamakuru ghafla cyazisanishije n’ubuhehesi umuhanzi Diamond Platumz yigishije Hamonize ubwo yari mu maboko ye, bitewe n’uko nawe nta mugore bamarana kabiri bityo rero akaba yarabimwigishije.
Abagore bakundanye na Diamond , harimo Zari babyaranye abana babiri, Tanacha, Zuchu na Wema Sapet wanavuze ko batandukanijwe n’uko yamufatiraga mu buhehesi.
Ibi rero byatumye Hamonize afatwa nk’uwigiye ubuhehesi kuri Diamond Platnumz


