Mu gihe cya Noheli Abanyarwanda bagakwiriye kwiraba ivu – Opinion

Itariki ya 25 Ukuboza ni itariki abantu benshi by’umwihariko Abakristo baba bizihiza umunsi mukuru wa Noheli bavuga ko ariwo Yezu yavutseho gusa nubwo bimeze bityo siko byari bikwiriye kugenda ku Banyarwanda nubwo nabo biganjemo umubare mwinshi w’abayobotse Ubukristu ariko dukwiriye kwibuka ko turi Abanyarwanda dufite umuco wacu kuko n’iyi minsi mikuru twizihiza nayo ifite imizi cyangwa inkomoko mu mico y’abandi .

Mu rwego rwo kugaragaza icyo Abanyarwanda bagakwiriye kuba bakora kuri iyi taliki ya 25 Ukuboza, turagaruka ku mateka y’Umwami YUHI V MUSINGA Rugwizakurinda, umwami wabayeho mu buzima bw’ingorane n’akababaro katagira ingano yatewe no kutumvikana n’Abakoroni n’Abamisiyoneri bashakaga guhindura umuco ugenga imibereho y’Abanyarwanda, bityo Musinga yakomeye ku gihango yagiranye n’ingoma y’u Rwanda ko bibaye ngombwa yayigwira cyangwa akayivira nkuko tubisanga mu mihango y’ubwimika.

Muri iyi nyandiko ntabwo tugaruka ku buzima bwa Musinga uko bwakabaye kuko tutabuvuga ngo tuburangize mu nyandiko imwe ahubwo turagaruka ku buzima bwe igihe Abakoroni n’Abamisiyoneri bafataga icyemezo cyo kumukura ku ngoma bakamuca mu gihugu.

Musinga mu nzira y’umusaraba y’iminsi 40 nk’iya Yezu

Bijya gutangira uwitwa Gouverneur Voisin yandikiye ibaruwa Musenyeri Leon Classe, ibaruwa Nº585 yo kuwa 15/07/1931 yandikiwe i Bujumbura amugezaho ibiganiro yagiranye na Rudahigwa amusaba ko niyemera kuba umukristo akabatizwa kandi akemera gusimbura Se ku ngoma bazamuha imodoka nziza imyambaro nk’iy’Abami b’i Burayi, Inzu nk’iy’Umwami w’i Burundi, kumugabira burundu Nduga na Marangara, umusoro w’amafranga abili kuri buri muturage, Rudahigwa yemera kuva kuri Se kandi ntiyamuburira.

Nyuma y’amasezerano y’ibanga hagati ya Rudahigwa n’abazungu, Gouverneur Voisin yanditse icyemezo cyo kuvanaho Musinga acyoherereza Musenyeri Classe i Kabgayi, Myr Classe atumizaho Rudahigwa amubwira ko akomeza kubigira ibanga Umwami w’u Bubiligi ubwe niwe wafashe icyemezo cya nyuma ku italiki ya 11/11/1931, Gouverneur Voisin asinya icyemezo cyo kumujyana i Kamembe.

Ku italiki ya 12/11/1931 Voisin ubwe yavuye i Bujumbura asanga Musinga i Nyanza amuha amasaha 48 yo kwitegura kuva ku ngoma akajyanwa i Kamembe, Musinga akibyumva ariyamira ati ; ‘’ Yampaye inka Rwangakugwabira umuzungu aranzunguye’’

Musinga akimara kumenya ko yakuweho kandi yaciriwe i Kamembe, yagaragaje ko ari imfura kuko nta mahane yateje yabanje gusezera ku bagore be n’Abakunzi be, ku italiki ya 13/11/1931 abaririmbira indilimbo yitwa MUBEHO NEZA.

Nyuma y’amasaha 48, umuzungu witwa Bwanakweri ariwe Lenaerts wayoboraga intara ya Byumba niwe waje gusohora Musinga na Nyina mu nzu yari aherekejwe n’ingabo 60 zo muri teritoire ya Astrida zagose ingoro ya Musinga, nuko Bwanakweri yinjira munzu yitwa Ihangiro abwira Musinga ati ‘’ ihute ujye kubwira nyoko aze mugende i Kamembe ubwire n’abagore bawe turabizi ko ari barindwi mugire vuba abahetsi barangije kwitegura.’’

Musinga aragenda abwira nyina Kanjogera ararakara cyane ati «reka batwice n’ubundi nicyo bagambiriye, reka batwicire ahangaha aho kujya kutwicira i Kamembe n’ubundi ntaho bitaniye no gupfa. »

Musinga akomeza kumvisha nyina ko atari byiza kumena amaraso mu gihugu imbere nkuko amategeko y’ubucengeri abivuga, Kanjogera aramutsembera Musinga agaruka kubwira Bwanakweri ko Nyina yanze amutuka mu Giswahili ngo ni igicucu.

Bitinze Bwanakweri abwira umwe mu basirikari be yurira inzu ashikuza agasongero ko ku ngoro ya Musinga akajugunya ku birenge bye, aramanuka ageze hasi Bwanakweri amutegeka kurandura ibikingi by’amarembo abijugunya ku birenge bya Musinga. Ubwo ku karubanda imbere y’urugo hari huzuye abaturage bumiwe, ubusanzwe mu muco kirazira kurandura ibikingi by’amarembo benerwo barurimo.

Bwanakweri amaze gukora ayo mahano yinjiye mu nzu ya Kanjogera aramutuka mu giswahili ati « Twe ntituri nka kiriya kigoryi cyawe waroze, haguruka mugende i Kamembe ingoro yanyu yabaye itongo, agasongero n’amarembo nabishenye haguruka ugende. » Kanjogera bamubwiye ko umuzungu yakoze amahano aremera aragenda naho Musinga we arira by’ukuri. Ibyo byabaye ku italiki ya 14/11/1931 mu masaha y’igitondo.

Urugendo rwa Musinga n’umuryango we rwamaze iminsi 40 kuko bahagurutse i Nyanza kuwa 14/11/1931 bagera i Kamembe kuwa 25 Ukuboza 1931, umunsi Abakristo bizihizaho Noheli, na none kandi iyi tariki ya 25 Ukuboza mu mwaka w’1944 nibwo Umwami waciwe nta gicumuro yatanze Umugogo we ujyanwa mu Bubiligi.

Bitabaye impamvu yo kuraragira, kudaha agaciro amateka yacu n’abakurambere b’intwari twagize ntabwo nk’Abanyarwanda twagakwiriye kuba tuyagara muri ibi bihe ngo turizihiza ivuka rya Yezu udafite ibigwi na bike mu mateka n’umuco byacu mu buzima bwacu, ahubwo twagakwiriye kuba dukora umuhango wo kuzirikana iyo nzira y’umusaraba Musinga yagenze ndetse n’itanga rye kuko NTIYATANZE KUBWE AHUBWO YATANZE KU BWACU TWESE ISHYANGA RY’ABANYARWANDA.

Noheli yitirirwa ivuka rya Yezu irimo irujijo abantu benshi badasobanukirwa uretse kugendera mu kigare no muri bibilia ubwayo nk’igitabo kigenga Abakristu, nkuko babivuga, ntaho yerekana koYezu yavutse kuri 25 ukuboza ndetse bikwiriye kudukoza isoni nk’Abanyarwanda iyo dusahisha mu bintu byuzuye urujijo kandi dufite amateka iwacu mazima adashidikanywaho.

Umunyarwanda ati « ugaya intwari z’iwabo bucya yimuka . »

Mbifurije gusubiza agatima impembero

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *