Mu gihe hasigaye imyaka ibiri gusa kugeza igihe ntarengwa cyagenwe n’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) cyo guhagarika inzara muri gahunda y’iterambere ry’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika, inzara n’imirire mibi biriyongera, nk’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’uyu muryango (EALA) babitangaza .
Mu nama rusange yabereye muri Arusha kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 21 Kamena, abadepite bagaragaje impungenge z’iki kibazo, banasaba ibihugu bigize Umuryango wa EAC gufata ingamba zihamye zo kubikemura.
Kugira ngo ibyo bishoboke, EALA yemeje icyifuzo gisaba Inama y’abaminisitiri n’ibihugu by’abafatanyabikorwa bya EAC kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Itangazo rya Malabo ryo mu 2014 ryerekeye iterambere ryihuse ry’ubuhinzi no guhindura iterambere risangiwe n’imibereho myiza.
Iki cyifuzo cyashyizwe imbere na Depite Woda Jeremiah ukomoka muri Sudani y’Epfo, wavuze ko bizafasha EAC “kugera ku kwihaza mu biribwa no ku iterambere ry’ubuhinzi.”
Ubwo yasobanuraga icyo cyifuzo, Jeremiah yavuze ko Umuryango wagaragaje ko kwihaza mu biribwa ndetse n’imirire ari imwe mu ntego z’iterambere ry’abaturage mu ngamba za 6 z’iterambere rya EAC 2021 / 2022- 2025/26 yiyemeje kurandura inzara, imirire mibi, n’ubukene bukabije; mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2023.
Yibukije ubwitange bw’ibihugu by’abafatanyabikorwa muri Gahunda y’iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (CAADP), ikubiyemo politiki ya Afurika yo kuzana impinduka mu buhinzi, guhanga ubukungu, kwihaza mu biribwa no kwihaza mu mirire na gahunda y’iterambere ry’ubukungu.
Yashimangiye imihigo irindwi ijyanye nayo yagaragaye mu Itangazo rya Malabo nk’umuhigo wo gutanga icyerekezo cyo guhindura ubuhinzi muri Afurika mu gihe cya 2015 – 2025.
Muri iyo mihigo harimo no guca inzara muri Afurika bitarenze mu mwaka wa 2025, kugabanya ubukene, no kongera ingufu mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ingaruka ziterwa nayo, binyuze nko mu kuhira imyaka kugira ngo bahangane n’amapfa.
Icyakora, yari afite impungenge ko nubwo hafashwe ingamba nyinshi na politiki byafashwe n’ibihugu by’abafatanyabikorwa, “imikorere y’akarere mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’itangazo rya Malabo iracyari hasi kandi abaturage baracyafite ikibazo cy’imirire mibi iterwa ahanini n’ibiribwa bidahagije; gutanga cyangwa gukwirakwizwa nabi no kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu. ”
Nk’uko ishusho yo kwihaza mu biribwa n’imirire ku Isi 2022 yagaragajwe na FAO ibigaragaza, ikigero cy’imirire mibi cyavuye ku munani ku ijana muri 2019 kigera kuri 9.8 ku ijana mu 2021, ku Isi yose, byerekana ko abantu bagera kuri miliyoni 828 bahuye n’inzara mu 2021.
Raporo yerekanye ko mu bantu bashonje ku isi, abarenga kimwe cya gatatu (miliyoni 278) bari muri Afurika. Kandi amakuru yerekana ko umwe mu bantu batanu muri Afurika ashonje.
Kuri Depite Yeremiya, “ishyirwa mu bikorwa ry’itangazo rya Malabo biracyari ingenzi mu kugira uruhare mu kugera ku ntego z’Umuryango ndetse no muri Gahunda y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ya 2063 dushaka.”
Hagati aho, yashimye Guverinoma n’abaturage ba Repubulika y’u Rwanda kuba aricyo gihugu cyonyine ku Mugabane wa Afurika kiri mu nzira zo kugera ku ntego z’imihigo irindwi y’itangazo rya Malabo.


