Tariki ya 12 Nzeri mu mwaka 2010 ubwo hari mu bihembo bya MTV Video Music Awars nibwo umuhanzikazi Lady Gaga yatunguye benshi agaragara ku rubyiniro yambaye ikanzu idoze mu mu nyama.

Ni ibihembo ngarukamwaka byabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Nokia Theatre ihereye I Los Angeles muri Leta ya California muri Amerika
Chelsea Handler wari uyoboye umuhango wo gutanga ibyo bihembo kimwe n’abandi bantu bari bitabiriye ibyo bihembo batunguwe n’umwambaro wari uvumbuwe na Lady Gaga.

Iyi kanzu y’inyama yadozwe n’icyamamare mu gutunganya imyambaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika Franc Fernandez.


