Mu muco w’abatuye Isi usanga hari ibintu byaremwe cyangwa byakozwe bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe n’ugikoresha. Kimwe muri ibi bintu ni “Imbunda”. Kuva mu mwaka w’1364 ubwo imbunda ya mbere yakorwaga kugeza ubu ntibizwi neza abamaze guhitanwa nayo. N’ubwo imbunda ishobora gukoreshwa yica bamwe, ishobora no gukoreshwa ikiza abandi mu “bwirinzi”.
Leta zinyuranye z’ibihugu zishyiraho amategeko anyuranye agenga imitungire yemewe y’imbunda , aho kugira ngo uyihabwe utanga impamvu zumvikana zigaragaza ko uyikeneye. Mbere yo kuyihabwa iyo utazi kuyikoresha uhabwa amahugurwa, nyuma ukayiherwa n’icyangombwa cyemeza ko uyitunze mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abantu benshi muri Afurika bazi ko imbunda ari igikoresho cy’abashinzwe umutekano gusa, nyamara mu bihugu byateye imbere usanga imbunda ari igikoresho rusange cy’ubwirinzi umuntu ubishaka wese ashobora gutunga.
Reka turebere hamwe imiterere y’imbunda yo mu bwoko bwa Fabbri 0ver and Under ifatwa nk’ihenze kurusha iziri ku Isi cyane, ko ishobora kugura Miliyari 7 mu mafaranga y’u Rwanda.
Fabbri 0ver and Under

Fabbri Over and Under ni imbunda yo mu bwoko bw’imbunda nto, usibye kuba ariyo mbunda ihenze inafatwa nk’imbunda nziza ku muntu uyireba. Iyi mbunda yashushanyijwe kandi ikorwa n’uruganda rwo mu Butaliyani.Igishushanyo cyayo n’ikorwa ryayo rwagenzuwe na Steve Barnett.

Uko iyi mbunda ishushanyije bigora abagerageza kuyigana bose, ibi binatuma ikomeza kwiharira igiciro kiri hejuru ku isoko.
Fabbri iyo uyiguze wishyura miliyoni 7.5 z’amadorari ya Amerika, angana na 7,340,535,000 mu mafaranga y’u Rwanda.




