Ikigo cy’igihugu cy’teganyagihe (Meteo Rwanda) cyatanze umuburo kivuga ko mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu hazakomeza kugwa imvura idasanzwe kugeza ku itariki ya 20 Mutarama 2024.
Iteganyagihe rya Meteo Rwanda ryaburiye ko “ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi zishobora kuba mu bice byo mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu aho biteganijwe ko imvura yiyongera [hagati ya milimetero 60 na 120]. Birashoboka ko haba ingaruka z’umwuzure, isuri hamwe n’inkangu ahantu hashobora kwibasirwa n’umwuzure. Hagomba gushyirwaho ingamba zo kwitegura no kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’imvura iteganijwe. ”
Iyi mvura idasanzwe yamaze kwangiza byinshi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu nko gusenya amazu, ibikorwa remezo, imyaka, n’amatungo ndetse bikanakomeretsa abantu nkuko byavuzwe muri weekend kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 14 Mutarama.
Ku Cyumweru, itariki ya 14 Mutarama, imvura nyinshi yangije amazu y’abantu 22 bo mu Karere ka Nyamasheke. Imiryango ubu icumbikiwe n’abaturanyi babo.
Ku wa Gatandatu, itariki ya 13 Mutarama, inkuba yakubise kuri Stade ya Gicumbi, abantu 10 barakomereka barimo abakinnyi. Ku cyumweru, imvura nyinshi, yangije amazu 14 n’ibyumba bibiri by’ishuri ndetse yangiza imyaka mu Murenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye.
Urugero rw’imvura iteganijwe ruzaba ruri hejuru y’urusanzwe cyane cyane mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe, Nyuguru, Huye, Gisagara, Nyanza no mu majyepfo ya Ruhango, Bugesera, Ngoma na Kirehe.
Biteganijwe ko ibice by’igihugu bisigaye bizagwamo imvura iri hagati ya milimetero 10 na 50.
Biteganijwe kandi ko mu gihugu hose umuvuduko ukabije w’umuyaga uzaba uri hagati ya metero enye n’umunani ku isegonda.
Umuyaga uciriritse kandi ufite imbaraga nkeya uba uri hagati ya metero esheshatu na munani ku isegonda witezwe mu bice bya Kirehe, Kayonza, Gatsibo, Gisagara, Huye, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, Musanze na Burera.
Biteganijwe ko igice cy’igihugu gisigaye kizagira umuvuduko uringaniye w’umuyaga uri hagati ya metero enye n’esheshatu ku isegonda.


