Mu mikino ya OIF, Tshisekedi yatunze urutoki ibihugu by’abaturanyi

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yatunze urutoki ibihugu by’abaturanyi atavuze amazina cyangwa umubare, abishinja guteza umutekano muke mu gihugu ayoboye.

Ibi bikubiye mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro imikino y’umuryango OIF ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, iri kubera i Kinshasa kuva kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023.

Tshisekedi yavuze ko iyi mikino igaragaza uburyo ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bishyigikiye Abanyekongo ngo bari kuzira ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba ngo ishyigikiwe n’ibi bihugu.

Yagize ati: “Iyi mikino ya 9 ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ugushyigikira kw’abakoresha Igifaransa ku Banyekongo bazize ubushotoranyi budakwiye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu n’isahura rinini ry’ubutunzi kamere bwacu bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro, iy’iterabwoba, ibifashijwemo na bimwe mu bihugu by’abaturanyi.”

Tshisekedi yamenyesheje abitabiriye iyi mikino ko n’ubwo igihugu ayoboye cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano, Abanyekongo bazakora ibishoboka kugira ngo izagende neza kugeza ku musozo wayo, tariki ya 6 Kanama 2023.

Ubusanzwe, Tshisekedi n’abandi bayobozi batandukanye muri guverinoma yabo bari basanzwe bashinja igihugu kimwe cy’abaturanyi guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC. Icyo ni u Rwanda, gusa Leta yarwo ibihakanye kenshi, binyuze mu buryo bw’amatangazo no mu nama mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *