Mu muhanda Gicumbi-Rulindo hongeye kuba impanuka hapfa umuntu

Mu Karere ka Gicumbi ,mu muhanda werekeza i Rulindo kuri Base,habereye impanuka yaguyemo umusore w’imyaka 24 y’amavuko. Imodoka yamugonze ni iyo mu bwoko bwa Toyota Coaster.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, mu mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu murenge wa Miyove ho mu Karere ka Gicumbi.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko ishobora kuba yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yagize ati:“Hatangiye iperereza ku cyeteye impanuka ,umushoferi n’ikinyabiziga bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Byumba”:

Uyu muhanda Gicumbi –Base umaze iminsi uberamo impanuka. Aho mu cyumweru gitambutse nabwo habaye impanuka y’imodoka yaguyemo umubyeyi Chantal wari umushoramari i Gicumbi.

Abaturage bavuga ko hakongerwa ubushishozi bwimbitse mu gukurikirana ingendo zihakorerwa hagasigasirwa ubuzima bw’abaturage.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *