040817_burundi_hmed_3p

Mu mujyi wa Goma hagiye kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba

Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa munani 2004, imyaka 21 irashize impunzi z’Abanyamulenge 166 biciwe mu nkambi ya Gatumba, hafi y’umurwa mukuru w’Uburundi, abasaga 100 na bo barakomereka bikomeye.

Umutwe  w’inyeshyamba za FNL, ziyobowe na Agathon Rwasa wemeye ko ari wo wishe abo bantu bari barahunze intambara zo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ariko usobanura ko washakaga gutera ikigo cya gisirikare kiri hafi aho.

Ni mu gihe kandi bivugwa ko aba bitwa abatutsi b’Abanyekongo cyangwa abanyamurenge bishwe n’Abanyekongo bafatanyije n’ interahamwe zo mu Rwanda babakurikiranye aho bari bahungiye mu Burundi bafatanyije n’Abarundi bo mu mutwe wa FNL.

Na none kuri iyi tariki ya 13 Kanama 2025, AFC-M23 yateguye igikorwa cyo kubibuka kunshuro ya 21 akaba ari igikorwa giteganijwe kubera mu mujyi wa Goma ufatwa nk’ umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, ukabera mu masangano magari y’imihanda ahazwi nka Rondpoint BDGL imbere ya Bank Central.

Ni igikorwa giteganijwe kuba mu masaha yanyuma ya saa sita guhera i saa saba z’ amanywa kugeza isaa kumi nimwe z’ umugoroba, kikaba kiza kwitabirwa n’abaturage batandukanye ndetse n’abayobozi munzego za gisirikari n’izagisivile zashyizweho na AFC-M23 mu mujyi wa Goma.

Biteganyijwe ko umuyobzi wa M23 Bertrand Bisiimwa arikumwe n’umunyamategeko Me Moise Nyarugabo, aribo baza gutanga iiganiro kuri uyu munsi wo kwibuka aba batutsi biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Burundi, munsanganyamatsiko igira iti:”Duhe icyubahiro abishwe, duharanire, kandi turwanya ihakana ry’ubwicanyi bukorerwa abatutsi muri DRC”

Imyaka 21 irashize abarokotse iki gitero basaba ubutabera ibihugu n’ imiryangompuzamahanga ariko bavuniye ibiti mumatwi akaba ntanumwe ushaka kubumva.

Abarokotse bavuga neza ko ababiciye babazi neza dore ko ngo  mu babishe harimo interahamwe zavugaga ururimi rw’Ikinyarwanda, abo mumutwe wa FNL mu Burundi,ndetse n’ abasirikare ba Congo bavugaga ururimi rw’ilingala, igiswahili n’igifaransa.

Ikindi kandi ngo nuko Agathon Rwasa wa FNL na Past Habimana biyemereye ubwabo ko aribo bagize uruhare muri ubwo bwicanyi kugeza ubu bakaba batarafatwa  ahubwo barakidegembya.

Abanyamulenge bavuga ko uretse u Burundi butigeze butera intambwe yo guhana ababiciye, Kongo bakomokamo na yo ikaba yarabatereranye, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryari ribafite mu biganza na ryo ntacyo rirakora kugeza ubu.

Batekereza ko n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha byari bikwiye kugira icyo bikora.

Ibi bibaye mugihe na none abatutsi bo mubwoko bw’Abanyamulenge bakomeje kwicwa umusubirizo mu misozi ya Minembwe bikozwe na leta ya DRC ifatanyije n’ ingabo z’ Abarundi ndetse na Wazalendo n’ umutwe  wa FDLR

Iki kikaba ari ikimenyetso simusiga ko abagambiriye kubica batigeze bareka umugambi wabo wo kubatsemba amahanga arebera, bityo bakaba bakeneye gutabarwa ndetse no kurenganurwa kuko bakomeje gukorerwa Jenoside

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *