Mu mwaka n’igice mu Rwanda haratangira gutangwa indangamuntu ikozwe mu ikoranabuhanga nyuma y’uko izari zisanzwe zitabikaga amakuru yose akenewe.
Ni gahunda ireba ingeri zose z’abaturage uhereye ku bakivuka abakuze n’abashesha akanguhe.Abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5.
Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, nibwo iri itegeko ryemeje uyu mushinga kugeza ubu ikigo hakaba ba rwiyemezamirimo bazakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu mu gukusanya amakuru yose azaba akenewe mu indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga umuntu uzaba uyifite ni we uzajya ahitamo amakuru atanga bitewe n’akenewe mu gihe izisanzwe ziba ziriho imyirondoro ishobora kumenywa n’umuntu wese.
Kuri iyi ndangamuntu kandi, bizaba byoroshye guhindura ifoto yaba itajyanye n’imyaka umuntu agezemo.


