Mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga uhereye mu mwaka wa 2017 kugeza ubu iterambere ry’igihugu mu ngeri zitandukanye ryagiye rizamuka ryiyongera ku bikorwa bindi byagezweho biturutse ku miyoborere myiza irangajwe imbere n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame.
Nta wabura kuvuga ko kuri iyi manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame, ibyo yagiye yemerera abaturage byagezweho ku kigero gishimishije.Imiyoborere , Uburezi, ubuhinzi, Inganda, Ububanyi n’amahanga , Ikoranabuhanga ndetse n’ubwikorezi,ni zimwe mu nkingi za mwamba zagiye zishyirwamo ingufu ku buryo bushimishije kandi bunoze.
Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1), u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu mishinga yagutse y’ubwikorezi iri mu by’ingenzi byubakirwaho ubukungu bwarwo.Hashyizwe imbaraga mu kubaka imihanda ya kaburimbo itsura ubutwererane mu gihugu imbere ihuza uturere n’intara. Yiyongeraho iy’imigenderano yifashishwa n’abaturage mu kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Mu myaka irindwi ishize hubatswe ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 1600, igamije guhuza uturere dutandukanye tw’igihugu.
Muri iyi mihanda iy’ingenzi irimo Base-Rukomo, Nyagatare, Kagitumba-Kayonza-Rusumo, Ngoma, Bugesera-Nyanza, Huye-Kibeho ndetse n’umuhanda wa Pindura, Bweyeye. Iyo ni imihanda yashizwemo kaburimbo. Indi mihanda mishya yubatswe mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi ifite ibilometero 237.
Mu bijyanye no gutwara abantu hanogejwe serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu mijyi no mu cyaro, hongerwa umubare w’imodoka zitwara abagenzi aho kugeza ubu nta muturage ugitinda ku byapa ategereje bus.
Gare zitandukanye zitegerwamo abagenzi zarubatswe ndetse zihabwa umurongo w’imikorere.
Mu bindi byakozwe kandi muri iyi manda, harimo ko ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyakomeje kwagura ibikorwa byacyo mu bihugu bitandukanye haba muri afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Ibirengerazuba, Amajyepfo, u Burasirazuba bwp hagati, u Burayi na Aziya.
Muri iyi myaka irindwi hatangiye umushinga wo kubaka ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera mu gihe kizaba cyuzuye kikaba kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bangana na miliyoni 1 n’ibihumbi 700 ku mwaka. Kugeza ubu imirimo yo kucyubaka, igeze ahashimishije.


