Mu nzu ndangamurage z’u Rwanda hagiye kongerwamo ikoranabuhanga

Mu gihe isi ikomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye byiterambere ry’ubucuruzi, ninako rigenda ricengera no muzindi nzego mu rwego rwo kujyana n’ibigezwe.

Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe ko ikoranabuhanga ryinjira cyane mu byerekeye umuco , bitewe n’uko imico itandukanye iba igaragaza amateka yo hambere .Ibi rero bisa n’ibri guhindura isura mu muco nyarwanda kuko iri koranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu nzu ndangamuco z’u Rwanda.

Ibi bikozwe hifashishijwe ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google, aho inteko y’Umuco yifashishije ishami ryacyo ryita ku muco ryitwa Google Art kugirango umuco wegerezwe abaturage binyuze mu ikoranabuhanga hifashishijwe Internet.

Ikindi iri koranabuhanga rizafasha ,ni ukorohereza abashakashatsi bashya, mu bijyanye n’umurage w’u Rwanda no kunonosora ubushakashatsi ku buryo bwo gufata neza ingoro ndangamurage.

Ikoranabuhanga ryinjijwe mu nzu ndangamurage z’u Rwanda mu gihe hari hamenyerewe ko Leta y’u Rwanda ikunze kurishyira mu zindi nzego zirimo , ubucuruzi uburezi, aho igaragaza ingufu mu kongerera imbaraga urubuga rwo kwigisha hakoreshejwe murandasi nk’amahirwe yandi yakoreshwa no kurushaho kunoza no gukarishya ubumenyi mu mashuri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *