Mu Rwanda umuturage yemerewe kwigaragambya_Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara yashimangiye ko mu Rwanda hari uburenganzira bw’umuntu mu kuvuga icyo atekereza, binashimangirwa n’uko amategeko y’u Rwanda yemerera umuturage ufite impamvu kwigaragambya.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru The Real Talk Channel gikorera kuri murandasi, Senateri Tito Rutaremara yamaganye ibivugwa n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ko nta bwisanzure mu gutanga bitekerezo buba mu Rwanda.

Senateri Rutaremara yagarutse ku mpamvu zishimangira ko mu Rwanda hari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, aho avuga ko mu gihe yamaze ari Umuvunyi Mukuru, yaganiraga n’abaturage kenshi bakamubwira ibitagenda kabone n’ubwo baba bavuga umuyobozi w’akarere cyangwa urundi rwego rwisumbuye rw’Igihugu.

Yagize ati: “Ibyo bavuga ni ukubeshya, umuturage w’u Rwanda avuga ikibazo cyose afite, njyewe ukubwira ibi nabaye Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, abaturage twaraganiraga kenshi bakambwira ibitagenda”

Senateri Tito Rutaremara yakomoje ku bavuga ko mu Rwanda, ibibazo by’abaturage bikemuka ari uko Perezida wa Repubulika asuye abaturage, aho yavuze ko umuturage ashobora kuvuga ibitagenda ku muyobozi we kabone n’ubwo yaba atabibwira Umukuru w’Igihugu kandi ntagire icyo aba.

Abajijwe ingero yatanga z’ishimangira ubwo burenganzira, Senateri Tito yavuze ko amategeko yemerera abaturage kuvuga icyo bashatse kabone nubwo babinyuza mu nzira y’imyigaragambyo.

Senateri Tito yavuze ko itegeko ry’u Rwanda ryemerera umuntu kwigaragambya, igihe yandikiye inzego z’ibishinzwe zikabimwemerera.

Yagize ati: ”Nanjye narigaragambije, mu Bufaransa no mu Bubiligi twarigarambije. Gusa nk’uko no mu Rwanda bimeze twabanzaga kwandikira Polisi ngo iducungire umutekano mu gihe twigaragambya”

Maina Kiai, intumwa y’Umuryango w’Abibumbye yoherejwe mu Rwanda mu mwaka w’2014 kugenzura aho uburenganzira bw’umuturage mu kugaragaza ibitekerezo bye bihagaze, yavuze ko mu Rwanda bigoye kubona umuturage wigaragambya.

Kuri iyi ngingo Senateri Tito Rutaremara yavuze ko mu Rwanda, kwigaragambya byemewe, gusa bikaba bikurikije amategeko yashizweho n’igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *