Mu Rwanda uwo bafashe abibira amafaranga bahita bamwica: Perezida w’inteko y’u Burundi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yagaragaje ko Abarundi ari bo ba nyirabayazana mu igihugu cyabo kidakurura abashoramari, yitsa ku kuba u Burundi bwakabaye bufatira urugero ku Rwanda mu rwego rwo guhana bwihanukiriye abanyereza umutungo w’igihugu.

Ndabirabe yabikomojeho ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi barimo basuzuma umushinga w’itegeko ryerekeye imicungire y’imyenda Leta y’u Burundi ijya ifata.

Mu kujya impaka no gusesengura umushinga wa ririya tegeko ryaje kwemezwa, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi bifuje ko umuntu wese wazajya agaragaraho icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu yajya ahabwa ibihano bikakaye, nyuma y’uko bigaragaye ko amafaranga Leta ifata nk’imyenda aruhukira mu mifuka y’abantu bamwe na bamwe.

Ndabirabe ubwo yakomozaga kuri ibi bihano abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi bifuje, yagaragaje ko mu Rwanda ho abanyereza umutungo w’igihugu batajya bihanganirwa; avuga ko bajya bicwa.

Ati: “Mu Rwanda uvangiye leta ku bashoramari ishobora kuzana barakwica. Sinzi niba namwe ari byo mushaka kuvuga hano, mu Rwanda nta mikino…mu Rwanda uwo bafashe abanyereza amafaranga bahita bakuraho.”

Ni Ndabirabe washimangiye ko Abarundi ari bo ba nyirabayazana batuma igihugu cyabo kidashorwamo imari, kubera indonke na za komisiyo zakwa abashoramari baba bifuza gushora imari muri kiriya gihugu.

Mu bihano abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi bifuje ko byajya bihabwa abanyereza umutungo w’igihugu harimo kuba bajya bahagarikwa mu mirimo, kuriha umutungo bakekwaho kwiba, gufatirirwa imitungo igashyirwa mu kigega cya Leta ndetse no kwamburwa uburenganzira ubwo ari bwo gukora akazi ako ari ko kose; haba muri Leta ndetse no mu miryango itegamiye kuri Leta.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *