Mufti w’u Rwanda yasabye Abayislamu kwirinda ubusabane

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu kwirinda ubusabane kuri uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, mu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda muri rusange.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambi niho haramukiye isengesho ry’umunsi mukuru wa Eid El Fitr, umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan. Abitabiriye iri sengesho bageraga kuri 500 gusa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Mu kwirinda icyo cyorezo kandi abinjiraga babanje gupimwa umuriro harebwa niba barahawe ubutumwa kuri terefoni zabo, bubemerera kwinjira hanyuma bagakarabywa umuti usukura intoki, kwicara bakaba basasabwaga guhana intera ya metero eshatu.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko buri wese yizanagiraga igikoresho cyo gusengeraho, ndetse hakaba hari ubwirinzi bwose bushoboka mu guhangana na Covid-19.

Mufti Hitimana yasabye abayoboke b’idini ya Islamu gukomeza ibikorwa byo gufasha basanganywe, ariko bakarushaho kwirinda icyorezo cya covid 19 birinda ubusabane n’umutumirano nk’uko byahoze.

Yagize ati “Turugarijwe kandi kugira ngo iki cyorezo kitabona aho kimenera, ni uko Abayislamu birinda ubusabane, barabikanguriwe na mbere, turabiganiraho cyane ku buryo ibintu byo gusabana no gutumirana bazi neza ko bitemewe.”

Yavuze ko iki ari gihe cyo kwiyegereza Imana no kuyubaha, kandi amasomo bavanye muri iki gisibo baka bakwiye kuyakomezanya no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *