Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro umwanzuro w’umucamanza Tanya Chuktan wari wasubitse iyicwa rya Daniel Lewis Lee, wahamwe n’icyaha cyo kwica ndetse ruhita rutegeka ko yicwa ako kanya.
Lee ni we wa mbere uhawe iki gihano n’urukiko rwo ku rwego rw’igihugu, mu myaka 17 ishize ndetse kikaba kizanakomereza ku bandi bantu 4 bakatiwe urwo gupfa kimwe na we.
Lee yishwe atewe urushinge,igihano abantu bamaze igihe bamagana bavuga ko kwica hakoreshejwe gutera urushinge ari igihano cyuje ubunyamaswa. Urukiko rw’ikirenga rwo rwanzuye ko kwica aba bantu “bigomba gukorwa nk’uko byateguwe”, nta gihindutse.
Mu magambo ya nyuma ye ubwo yendaga gupfa,Lee yavuze ko atigeze akora icyaha cy’ubwicanyi. Yagize ati”Ntabyo nakoze. Mu buzima nakoze ibyaha bitandukanye ariko sinigeze nica abantu”. Yongeraho ati”Mugiye kwica inzirakarengane”.
Lee yahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica urubozo umugabo n’umugore n’umwana wabo w’imyaka 8 yarangiza akabajugunya mu mazi.
Muri Amerika,umuntu waherukaga guhanishwa igihano cy’urupfu ni Louis Jones Jr,wari umusirikare wa Amerika w’imyaka 53, yishwe mu 2003 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umusirikare w’imyaka 19 Tracie Joy McBride.
Abandi bagiye guhanishwa iki gihani ni Wesley Ira Purkey, Dustin Lee Honken, Keith Dwayne Nelson na Wesley Ira Purkey biteganyijwe ko azicwa kuwa Gatatu.


