Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyabisindu [G.S Nyabisindu], giherereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bakubitwa, bakagaburirwa amafunguro make kandi batishimiye. Ikibazo n’ababyeyi babo bashimangira bakanongeraho ko basibizwa bakanabuzwa gukora ibizamini mu gihe batarishyura amafaranga arimo n’amaturo.
Bwiza Tv ubwo yageraga muri iki Kigo ku wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2020, ubwo hatangiraga umwaka w’amashuri 2020, nibwo abana bagiye bayitangariza agahinda bafite by’umwihariko n’ababyeyi bakaririra imbere ya Camera.
Abana bashimangira ko bakubitwa, barya amabuye mu mboga batekerwa, guhabwa amafunguro make, kwimwa ibizamini mu gihe batararangiza kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse n’amaturo,… Ibi ubuyobozi bukabihakana n’ubwo bwose iby’inkoni byo twasanze animateri ayifite mu ntoki.
Reba Video, ni ikiganiro kirambuye byose barabivugamo.


