Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye abasore 2 umwe w’imyaka 26 n’undi w’imyaka 30 y’amavuko bakekwaho kwica umugabo w’imyaka 51 y’amavuko akaba na se ubyara umwe muri aba basore.
Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki 26 Mutarama 2026 mu Mudugudu wa Kareshya, Akagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Bivugwa ko abaregwa bategeye mu nzira uyu mugabo bakamutera ibyuma mu mutwe nyuma bakamukata ijosi umurambo we bakawujyana mu murima w’imyumbati uherereye hafi y’aho bamwiciye.
Umwe muri aba basore ufite imyaka 26, akaba ari nawe mwana wa nyakwigendera, avuga ko icyamuteye kuvutsa ubuzima umubyeyi we ari uko uyu mubyeyi yafashe ubutaka bwe (bw’uyu musore) akabugurisha agamije kwishyura ideni rya Bank uyu musore yari yarafashe.
Yasobanuye ko iki gikorwa cyo kugurisha ubwo butaka atacyishimiye n’uko ahita acura umugambi wo kumwica afatanyije na mugenzi we.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake abaregwa bakurikiranweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


