Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 56 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 50 babanaga batarasezeranye amukubise isuka mu mutwe.
Nkuko bitangazwa n’Ubushinjacya Bukuru dukesha iyi nkuru, icyaha cyakozwe ku itariki 19 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi.
Uregwa, ubwo yarari mu nzira n’umugore babanaga bavuye ku kabari barashyamiranye bararwana; umugabo yaka umugore isuka yari afite amukubita igifunga cyayo mu mutwe ahita apfa.
Mu ibazwa rye yemeye icyaha; asobanura ko yamukubise isuka inshuro nyinshi mu mutwe kugeza amwishe amuhora ko atakimwubaha, ko nta gaciro akimuha mu rugo.
Icyaha uregwa akurikiranyweho giteganywa n’ingingo y’107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.


