Muhanga: Haravugwa umugabo wishe urubozo umugore ahita atoroka

.
Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Gasagara, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga , haravugwa amakuru y’umugabo wishe umugore we amukase ijosi ahita atoroka. Aya mahano yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Kamena 2024.

Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko umugabo amukata ijosi umugore we hari ibindi bikorwa bibi yabanje kumukorera. Ngo yabanje kumutemagura mu mutwe inshuro nyinshi mbere y’uko ashiramo umwuka.

Umwe ati: “Twagiyeyo ubu turacyariyo dutegereje ko RIB ihagera gusa uwakoze iki cyaha ntaraboneka”.Amakuru avuga bahoraga bagirana amakimbirane bicyekwa ko yakomokaga ku mitungo.

Bemeza ko muri uyu Mudugudu hakunze kubera ibibazo bya bamwe mu bagabo bahohotera abagore babo, kuko ngo no mu minsi mike ishize, hari abagabo bashinjwaga icyaha cyo guhoza ku nkeke abagore babo babaziza ko banze ko bagurisha imitungo y’urugo.

Nsengimana Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo agishakishwa n’inzego z’umutekano. Gusa ngo bo nk’abayobozi ntibaramenya impamvu yatumye uyu mugabo yica umugore we kuko ngo bari baranashakanye byemewe n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *