Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 25 ushinjwa kwica umugore babanaga w’imyaka 31 akoresheje icyuma.
Icyaha cy’ ubwicanyi akurikiranyweho bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 24 Ugushyingo 2024 mu Mudugudu wa Rukaragata, mu Kagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, ho mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuri uwo munsi nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, bivugwa ko ubwo bari bari mu rugo ahagana mu masaha ya saa 14h30 z’amanywa, uyu mugabo yafashe icyuma agitera umugore babanaga batarasezeranye aramwica.
Uregwa yemeye icyaha; asobanura ko icyamuteye kwica umugore babana ari uko yumvise amajwi uwo mugore yafashe na Telefone avugana n’umugabo babanaga mbere.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.


