5d8ae400-c209-4ffe-aa00-d06733fda1ad

Muhanga: Umugeni yaburiye irengero umugabo wamushatse nyuma y’iminsi itatu abenzwe n’undi musore

Aisha Christine wo mu karere ka Kamonyi yagiye mu Murenge wa Nyamabuye,Akarere ka Muhanga gushakayo umugabo we yaburiye irengero nyuma y’iminsi ibiri bashyingiranywe.

Uwo mugeni wo Murenge wa Rugobagoba n’umugabo we Kitabazonga Leonard bakunda kwita Kevin,bakoze ubukwe butunguranye kuwa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, nyamara nyuma y’iminsi agahunga urugo ndetse atwaye imyenda y’abasore bari bamwambariye mu bukwe bwe.

Kuwa Gatatu Aisha Christine yagiye kwa Sebukwe gushakisha umugabo we bakunda kwita Kevin ndetse biteza imvururu mu muryango w’uwo mugabo we.

Yagize ati ” Njyewe icyo nshaka ni ukubona Kevin”

Uwo mugeni yashakanye n’uwo mugabo ,babanye bamenyanye mu minsi itatu gusa nyuma y’uko uwo mukobwa yabenzwe n’umusore bari bafitanye ubukwe ariko akanga guhagarika ubukwe asaba abantu kumushakira undi mugabo bagahita babana mu buryo butunguranye .

Abo muri uwo muryango bemeje ko yabatunguje ubukwe bamenyeshejwe mu minsi itatu gusa ndetse bakavuga uwo mugore agomba kugaragaza aho yashyize umwana wabo yarimo gushakisha .

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye, buvuga ko uwo mukobwa yavuze ko uwo mukobwa n’uwo musore bombi basezeranyijwe n’umupasiteri bakodesheje abasanze mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yavuze icyo kibazo , umurenge wagishyikirije RIB kugira ngo igikurikirane.

Amakuru avuga ko mu minsi ibiri abageni bamaranye umugore yangiye umugabo ko bakora imibonano mpuzabitsina badakoresheje agakingirizo mu gihe umugabo atakozwaga kugakoresha .

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *