MuhangaDist (1)

Muhanga: Umusore w’imyaka 26 akurikiranweho kwica se

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kwica se umubyara w’imyaka 74 y’amavuko.

Icyaha akurikiranweho cyakozwe 19 Mutarama 2026 mu masaha ya saa 06h00 z’igitondo mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango ubwo uyu musore yacungaga papa we yinciye mu nzu akamusanga mu cyumba araramo akamuniga kugeza apfuye.

Nyuma yafashe ikiziriko akimushyira mu ijosi akimanika ku idirishya kugira ngo agaragaze ko yiyahuye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko impamvu yishe umubyeyi we ari uko yari  yarabaheje ku mutungo, abicisha inzara, imyaka asaruye akayishyira umugore we muto. Asobanura ko yacuze umugambi wo kummwica hanyuma agura ikiriziko arakibika agamije kuzakimushyira mu ijosi  nyuma yo kumwica kugira ngo abazamubona bwa mbere bazagire ngo yariyahuye.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *