Muhanga: Utishoboye agiye kunyagwa inka amaranye amezi 6

Umukecuru witwa Mujawamariya Franà§oise utuye mu mudugudu wa Kagitaba, akagari ka Remera, umurenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga aratabaza nyuma y’aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari afashe icyemezo cyo kumwambura inka yagabiwe muri gahunda ya Gira Inka mu mezi 6 ashize.

Mujawamariya avuga ko afite ubumuga buri mu cyiciro cya mbere, ku buryo agendera mu kagare kabugenewe, kandi ko ari umukene uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Ngo mu 2018 yashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri iyi gahunda, atinda kuyihabwa kubera ko atari afite umwana umuragirira kugeza mu Kuboza 2022 ubwo Umuyobozi w’Umudugudu, yamuhamagaraga, akamuha ikimasa.

Avuga ko nyuma y’amezi 6 aragiye iki kimasa, Gitifu w’akagari ukiri mushya muri yamugezeho, amubwira ko agiye kucyamburwa kuko atari we cyari cyaragenewe. Gusa we ntabyumva, kuko ngo yari maze igihe ari ku rutonde rw’abaziturirwa, kandi ngo yayihawe bigizwemo uruhare n’abarimo Umukuru w’Umudugudu n’uwayoboraga aka kagari.

BWIZA yavuganye na Mudugudu Cyriake asobanura ko koko Mujawamariya yari amaze igihe kinini ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka, bityo akaba atumva impamvu Gitifu yaba ashaka kuyimwambura ngo ayihe undi utuye mu mudugudu wa Nyanza.

Yagize ati: “Uwo mukecuru Mujawamariya Franà§oise yagize impanuka inzu iramugwira. Mbega kuva mu nzu ni ugushinjagira. Noneho rero, baje kumutoranya mu bantu bagomba korozwa inka ya Gira Inka, ubwo hari umwana w’umusore yari afite, yigira mu mujyi, tumutoranya yaragiye. Uwo mwaka rero, muri 2021 bamutarutse batamuhaye kubera ko ntabwo yari kubona uyigaburira. Icyo gihe nari umuyobozi, natangiranye na guverinoma, nayoboye ha mbere.”

Mudugudu yakomeje ati: “Undi mwaka ukurikiyeho, ni bwo aje uwo muhungu. Ahageze ni bwo yabazaga ati ‘Kuki batwemereye kuduha inka, ntituyibone?’ Turavuga tuti ‘Noneho kuva abaturage barayimwemereye, nta kibazo.’ Ivutse mu mudugudu, turayimuha. None Gitifu w’akagari arimo kuvuga ngo twayimuhaye atari ku rutonde rw’uyu mwaka, ngo agomba kuyamburwa. Aramburwa si Umunyarwanda nk’abandi?”

Abajijwe impamvu Mujawamariya yazituriwe ikimasa, Mudugudu yasubije ko bari baremeranyije ko azakiragira, cyamara gukura akakigurisha, akaguramo inyana. Ati: “N’ubundi rwose biratangwa, nta kibazo.”

Gitifu Nkerabigwi Léonidas mu kiganiro yagiranye na BWIZA, yasobanuye ko yashe icyemezo cyo kwambura Mujawamariya inka, ashingiye ku mabwiriza agenda gahunda ya Gira Inka. Ati: “Gahunda ya Gira Inka ihabwa umuntu uri ku rutonde watowe n’abaturage. We bakoze erreur, bayimuha atari ku rutonde. Nta yindi mpamvu rwose. Urutonde rukorwa mu kwezi kwa 6, uyu mwaka w’imihigo rero ntabwo ari ku rutonde.”

Abajijwe niba hari gahunda ihari yo guha Mujawamariya inka nyuma yo kunyagwa iyi nka, Gitifu yasubije ko mu gihe yatorwa n’abaturage, akajya ku rutonde rw’umwaka w’imihigo utaha, yazaziturirwa nk’abandi. Ku kuba yarahawe ikimasa, yasubije ko ari ikosa ryakozwe n’Umuyobozi w’Umudugudu.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatumenyesheje ko agiye gukurikirana aya makuru kandi ko nasanga harimo ikibazo, aragikemura. Ati: “Ngiye kubikurikirana, nidusangamo ikibazo turabikemura.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *