210194c8-7e67-4f28-a59c-64c9bb54e65f

Muhazi United yahagaritse Mugiraneza Jean Baptiste

Ikipe ya Muhazi United F.C., ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo wungirije biturutse ku majwi yumvikanye mu itangazamakuru asaba myugariro wa Musanze gufasha Kiyovu ikabona amanota mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.

Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rwamagana yemeje ko kubera iperereza irimo gukora kuri Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi, umutoza wungirije yahagaritswe by’agateganyo kugira ngo akorweho iperereza ku majwi yumvikanye mu itangazamakuru arimo gusaba myugariro ukomoka mu Gihugu cya Uganda, Shafiq Bakaki, kuzamufasha akitsindisha kugira ngo Kiyovu sports ibone amanota atatu mu mukino wagombaga guhuza Kiyovu sports na Musanze.

Muri ayo majwi , Mugiraneza Jean Baptiste yumvikanamo avuga ko umwaka utaha azagororera uwo myugariro ukomoka muri Uganda kuzamujyana muri Kiyovu sports anamubwira ko yamaze kuyisinyira imbanziriza masezerano.

Perezida wa Muhazi United F.C. , Nkaka Mfizi Longin, aganira na The New Times, yavuze ko uwo mutoza wungirije iyi kipe yatangiye kumukoraho iperereza kugira ngo hamenyekanye ukuri kubyatangajwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *