Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu Angelina Mukandutiye warangizaga igifungo cya burundu.
Ni nyuma y’aho Ubushinjacyaha busabiye uyu mukecuru w’imyaka 70 y’amavuko igifungo cy’imyaka 20, bumushinja kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Iki cyaha urukiko rwakimuhamije rushingiye ku kuba yarakoranye n’abayobozi bakuru mu mutwe wa FLN barimo uwari Komanda wawo, Gen. Wilson Irategeka n’umuhungu we, Ndagijimana Jean Chrétien, rubishingiraho rumukatira iki gihano.
Igihano cya burundu Mukandutiye ari kurangiza ni icyo yakatiwe n’Inkiko Gacaca adahari, icyo gihe yari yarahungiye mu mashyamba ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Zamuhamije uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha yakoze ubwo yari ashinzwe amashuri muri Nyarugenge.


