Ubutabera bwo mu gihugu cy’u Burusiya kuri uyu wa Gatanu bwongereye imyaka 19 y’igifungo umunyapolitiki Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin.
Uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yari asanzwe ari muri gereza, nyuma yo guhamywa icyaha cy’uburiganya n’ibindi byaha byatumye akatirwa imyaka irenga 11 y’igifungo
Nyirubwite n’abamushyigikiye bavuga ko ibyaha yahamijwe ari ibihimbano.
U Burusiya usibye gukatira uyu mugabo biriya bifungo byombi, ishyaka rye bwarigize iritemewe n’amategeko ndetse bunaryita umutwe w’ibyihebe.
Urukiko rwo mu mujyi wa Melekhovo uherereye mu bilometero birenga 200 uvuye i Moscou Alexei Navalny, mbere yo kumukatira kuri uyu wa Gatanu rwari rumukurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo gutera inkunga no gushishikariza ibikorwa by’iterabwoba, ndetse no kurema agatsiko k’ibyihebe.
Umunyamategeko we ndetse n’abantu ba hafi ye ni bo bemeje ko urukiko rwamwongeye imyaka 19 y’igifungo.
Ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 20.
Ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi bivuga ko kongera Alexei Navalny kiriya gifungo biri muri gahunda ya Kremlin yo gucecekesha abatavuga rumwe na we.
Nyirubwite biciye mu banyamategeko be we yatangaje ko ibyavuye muri ruriya rubanza nta cyo bitwaye, bijyanye no kuba yari yarakangishijwe ko azafungwa ibinyacumi by’imyaka.
Ati: “Igifungo kigiye kuba kirekire cyane.”
Yavuze ko igifungo yahawe kiri mu rwego rwo gutera ubwoba Abarusiya, gusa abasaba kutemera ko bibaho ahubwo bagatekereza cyane uko bakwigobotora “ibisambo biri muri Kremlin [Perezidansi y’u Burusiya].”


