Mukore iperereza ku batoya bafite imodoka zihenze-Depite Francis

Umudepite witwa Francis Dodovi yasabye ko muri Ghana hakorwa iperereza ku bakiri bato mu myaka bafite imodoka zihenze n’ababaho mu buzima buhenze, kugira ngo bahashye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Depite Dodovi uhagarariye agace ka Suame, avuga ko kubera gushaka kubaho neza, urubyiruko rwamaze kwijandika mu byaha bihambaye ku buryo bukomeye, rushaka ubuzima bwiza buhitana ubw’abandi.

Mu kiganiro na Pure FM iri Accra, Depite Dodovi yavuze ko ubukire bunyuze mu nzira mbi buri mu babyiruka, buri mu biteje akaga Ghana muri iki gihe.

Uyu mugabo uri ku itike y’ishyaka National Democratic Congress, ati ” Gushaka gukira binyuze mu nzira mbi bimaze gukabya. Nta n’umwe ubyitayeho. Hari abantu batunze ibyo baruhiye ariko na n’ubu ntibaritwa abakire, abandi bo bashaka gukira buri uko bukeye. Ntabwo twakomeza kubaka sosiyete gutyo…”

Yakomeje ati ” Umuntu aguze Maybach, undi na we aragiye arayigura nta n’imyaka 30 afite! Hakorwe iperereza kuri ibi bintu, nibwo buryo bwo kubikemura. Buri muntu wese abashaka ko buri munsi twamwita umukire.”

Yamaganye abishimira gutunga ibyo bakuye mu nzira mbi kuko ngo ari ikibazo kuri ejo hazaza ha Ghana. Yavuze ko yumirwa iyo abona hari aberekana imitungo itanahuye n’ayo binjiza.

Depite Dodovi ati ” Ubu muri Ghana igifite agaciro ni umuntu ukize. Nta n’umwe uhangayikishijwe n’aho ubwo bukire buri kuva.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *