IMG-20241220-WA0006

Mukuru wa Pogba yahamijwe icyaha cyo kumushimuta

Mathias Pogba, mukuru w’umukinnyi Paul Pogba, yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rw’i Paris, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushimuta umuvandimwe we.

Muri iyo myaka, ibiri izaba isubitse, naho umwaka usigaye awumare afungiye mu rugo akurikiranwa n’igikoresho cy’ikoranabuhanga.

Uyu mwanzuro wakurikiye ibyifuzo by’ubushinjacyaha, ariko Mathias yavuze ko azajuririra iki cyemezo.

Umwunganizi Mathias, Mbeko Tabula, yavuze ko Mathias yashutswe kugira ngo akore ibyo ashinjwa, ati: “Yabaye igikoresho cy’abandi. Kuva ku ntangiriro, yakomeje kuvuga ko ari umwere.”

Urubanza rwabaye nyuma y’iperereza ryagaragaje ko Mathias n’abandi bagabo batanu bashatse gukura miliyoni 13 z’amayero ($13.6 miliyoni) kuri Paul Pogba.

Mu kwezi kwa Werurwe 2022, Paul yabwiye abashinjacyaha ko yashimuswe n’abantu bambaye mask bafite imbunda. Aba bantu, barimo na Mathias, bamushinjaga kutabafasha nyuma yo kuba icyamamare mu mupira w’amaguru.

Roushdane K bivugwa ko ari we wateguye uyu mugambi, yahanishijwe igifungo cy’imyaka umunani, naho abandi baregwa na bo bahanishwa ibihano bitandukanye.

Urukiko rwategetse ko aba bantu bishyura Paul Pogba amafaranga angana na 247,000 by’amayero ($256,000) kubera ibihombo yahuye na byo.

Nubwo Paul Pogba yigeze kuba umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, ibibazo byo hanze y’ikibuga byagiye bimuvangira mu myaka ya vuba.

Mu mwaka wa 2022, yasuzumwe basanga afite ikinyabutabire cya testosterone mu maraso, bituma ahagarikwa mu gihe cy’imyaka ine. Gusa nyuma y’ubujurire, igihano cye cyagabanyijwe kigirwa amezi 18.

Paul Pogba, w’imyaka 31, yatwaye igikombe cy’isi mu 2018 ari kumwe n’ikipe y’u Bufaransa. Nyuma yo gusohoka muri Manchester United mu 2022, yasinye muri Juventus, ariko imvune zatumye akina imikino mike cyane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *