Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yasobanuye ku makuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, avuga ko yaba yishyuza uyu muryango amafaranga.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Sadate yahakanye ibi bivugwa, avuga ko ari ibihuha bigamije kumwangisha abakunzi b’ikipe ndetse no guhindura ukuri.
Munyakazi Sadate yagarutse ku ruhare rwe mu guteza imbere Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2019, avuga ko yatanze inkunga nyinshi mu buryo bw’amafaranga atishyuzwa ndetse n’inguzanyo zitagira inyungu.
Yagaragaje ko yatanze amafaranga mu bihe bitandukanye by’ubuyobozi, harimo ubwo Paul Muvunyi na Jean Fidèle Uwayezu bari bayoboye Rayon Sports.
Sadate yasobanuye ko ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports yari igamije gusaba ibiganiro ku masezerano atarubahirijwe mu gihe yari afite amasezerano yo gushakira ikipe abafatanyabikorwa no gucuruza ibirango byayo.
Yagize ati: “Gusaba Kuganira ku kibazo ntago ari ukwishyuza, nubwo nabyo ari uburenganzira bwanjye, yewe sino kubangamira umurongo twihaye cyangwa kunaniza ubuyobozi, OYA.”
Gusa, ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bwamusubije ko nta biganiro buzagirana nawe. Iki gisubizo, nk’uko Sadate abivuga, cyahinduriwe inyito n’abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bigamije kumuharabika.
Munyakazi Sadate yasabye itangazamakuru gukora akazi karyo mu mucyo, rikandika inkuru zifite ishingiro kandi zisobanutse. Yagaragaje ko ibyo yakoze byose byari bigamije iterambere rya Rayon Sports, kandi ko inkunga yatanze yatumye ikipe ikomeza kwihagararaho mu bihe bikomeye.
Sadate yibukije abakunzi ba Rayon Sports ko inkunga yatanzwe mu myaka yashize yari iy’umutima ukunze kandi ko atigeze asaba kuyishyurwa, ashimangira ko agifite ubushake bwo gufasha ikipe igihe cyose bizaba bikenewe, ariko asaba ko ukuri ku bikorwa bye kutagorekwa n’abagamije inyungu zabo bwite.


