Urubanza rw’Umunyarwanda Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha bya jenoside rwakomeje mu rukiko rwa rubanda rwa Paris kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, humvwa ubuhamya.
Umutangabuhamya wabanje muri iri buranisha, yabutangiye muri ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, akaba ari umwe mu batanzwe n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside witwa SURVIE, kandi ni umwe mu biciwe ababo mu 1994, muri segiteri Tumba.
Uyu mutangabuhamya wavutse mu 1959 yasobanuye ko yabonaga Munyemana, Remera, uwitwa Murekeza n’abandi barajyaga guteranira mu nama ku muturanyi we Ruganzu, kandi ngo nta kindi baganiragaho keretse kunoza umugambi wo kwica Abatutsi i Tumba.
Yavuze ko atigeze abona Munyemana ahagarara mu muhanda, ashishikariza abantu kujya kwica Abatutsi. Ati: “Ariko inama zaberagamo uko gutegura kwica yazijyagamo, naramubonaga.”
Undi watanze ubuhamya ni Nsanzabahizi Mathias wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yahamijwe kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu afungiwe mu igororero rya Huye.
Nsanzabahizi wari umupolisi wa komini mu 1994, akaba n’umushoferi wa Burugumesitiri Kanyabashi, yahamije ko Dr Munyemana yagize uruhare muri jenoside. Ati: “Icyo navuga ni uko jenoside yakorewe Abatutsi Dr Munyemana yayigizemo uruhare.”
Yakomeje asobanura uburyo Munyemana yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri segiteri Tumba. Ati: “Ndabyibuka neza hari hagati y’itariki ya 20 na 24/04, Munyemana yagize uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi biciwe inyuma y’ibiro bya Segiteri ya Tumba.”
Uyu mugororwa yasobanuriye urukiko ko ubwo yari atwaye Kanyabashi, basanze inyuma ya segiteri Tumba Munyemana, Remera Simeon, Ruganzu na Sibomana bitaga Kabirigi, “bahagaze hejuru y’imirambo itanu ikiva amaraso, bikagaragara ko yari ikimara kwicwa, bayizengurutse.”
Muri uwo mwanya ngo Munyemana yari afite inkota yari yashyize mu mukandara w’ikote rye rirerire, maze Burugumesitiri Kanyabashi abaza impamvu iyi mirambo batayishyize ahantu hatagaragara, Ruganzu amusubiza ko bagiye kuyishyira mu mwobo uri inyuma yo kwa Karanganwa.
Mu gushimangira ko Munyemana yari umuntu ukomeye mu gihe cya jenoside, uyu mugororwa yavuze ko yagendanaga n’abajandarume barimo Major Rusigariye wari komanda wungirije wa jandarumori ya Tumba kandi ngo Munyemana yarindwaga n’umusore witwaga Faustin wabaga afite imbunda ya Kalashnikov.
Perezida w’urukiko yahaye Munyemana umwanya ngo yisobanure, avuga ko inkota Nsanzabahizi avuga ntayo yigeze atunga. Ati: “Abagiye bavuga uko nari nambaye ngo mfite inkota, rwose nta na rimwe nigeze ngendana inkota. Sinzi ababivuze aho babikuye.”
Uyu mucamanza kandi yasomye inyandiko y’ibyo Munyemana avuga ko mfunguzo za segiteri Tumba bivugwa ko ari we wari uzitunze. Umunyamategeko we yavuze ko yari atunze rumwe, abandi barimo Remera batunze eshatu. Ati: “Rero ntabwo ibyabaye kuri segiteri byose byabazwa Munyemana kandi hari n’abandi babashaga kuhafungura.”
Ibyo gutunga urufunguzo rumwe, aho kuba eshatu, Munyemana na we yabigarutseho, agira ati: “Njye ndavugisha ukuri ko nari mfite urufunguzo rwa Segiteri, ariko ndi gutangazwa no kumva ngo zari eshatu. Ibyo mvuga byose kuri njye ni ukuri.”
Mu kirego ubushinjacyaha bwatanze kuri Munyemana, buvuga ko yafungiranaga Abatutsi mu biro bya segiteri Tumba, kandi ngo nta bintu byabaga birimo byagombaga kubafasha gukomeza kubaho. We yasubije ati: “Abo nafunguriya segiteri binjiye bishimye kuko nari mbakijije.”
Mu nyandiko y’ibisobanuro bye, hari aho Munyemana yavuze ko yari afite uburenganzira bwo guturisha Interahamwe zicaga Abatutsi, ahandi avuga ko yabaga azifitiye ubwoba. Me Gisagara Richard wunganira abaregera indishyi yabimubajijeho, ati: “Sobanura uburyo uvuga ko wari ufite uburenganzira bwo gukaluma Interahamwe, warangiza ukavuga ko nawe wari ufite ubwoba. Ibyo bintu ko bihabanye wabisobanura ute koko?”
Munyemana yasubije Me Gisagara ko ubushuti yari afitanye na Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi bwamwubahishaga. Ati: “Jean Kambanda yari nshuti yanjye isanzwe ariko byampeshaga imbaraga zo kuba nakubahwa kuko nziranye na we kuko yari umuntu ukaze. Hari aho nageragezaga kuba nakangara abicanyi kubera uwo mugabo tuziranye.”
Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Munyemana, urubanza rwasubitswe. Ruzasubukurwa tariki ya 27 Ugushyingo 2023.


