20260114_180204

Muri 2027 murabizi niba nzaba ntarapfuye?_Perezida Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko atazi neza niba mu mwaka utaha wa 2027 azongera kwiyamamariza u Burundi, kuko ngo binashoboka ko yaba yarapfuye.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama, mu muhango wo kumurika igitabo cyitwa ‘Une Nation en Marche” wabereye muri hoteli Club du Lac Tanganyika mu mujyi wa Bujumbura.

Ndayishimiye asubiza abibaza niba azongera kwiyamamaza muri manda ya kabiri, yagize ati: “Hari abibaza niba zongera kwiyamamaza mu 2027. Ariko mwebwe, ubwo muzi neza ko nzaba nkiriho? None ntabwo nzapfa? Ese mpise mpfa uyu munsi byagenda gute?”

Perezida w’u Burundi yananenze abo avuga ko bishinga inyungu za Politiki, avuga ko “hari n’abanga kumpa ibitekerezo bavuga ngo nibimunanira bazahita bafatwa. Ariko nibinanira, ni igihugu cyose kiba kinaniwe”.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagaragaje ko atazi neza niba azagera mu mwaka utaha, mu gihe amakuru avuga ko hashobora kuba hari ubwumvikane buke hagati ye n’ibihangange byo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Bivugwa ko hari abajenerali benshi mu gisirikare bifuza ko yava ku butegetsi, mu gihe andi makuru avuga ko Révérien Ndikuriyo uyobora CNDD-FDD ari we uri gutegurirwa kuziyamamaza mu izina rya ririya shyaka mu gihe Ndayishimiye yaba ashyizwe ku ruhande.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *