agakingirizo-1-e1502831978560.jpg

Muri Gatsibo ngo hari abatizanya udukingirizo twakoreshejwe

agakingirizo-1-e1502831978560.jpg
Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi mu ntara y’ i Bururasirazuba , haravugwa bamwe mu bakoresha udukingirizo bamara gukora imibonano mpuzabitsina bakadutiza bagenzi babo nabo bakadukoresha muri icyo gikorwa.

Impamvu igarukwaho ngo n’uko hari ubucye bw’udukingirizo aho usanga udukeneye agenda ibilometero hafi 3 kugirango agere aho tugurirwa.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa radiotv10, bavuga ko ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bw’iyongera ariko udukingirizo tukaba iyanga, ari nayo ntandaro bagarukaho usanga ituma batizanya udukingirizo cyangwa se bakadukoresha inshuro irenze imwe.

Indi mbogamizi ngo n’uko usanga n’iyo akoze urwo rugendo akagera ku bacuruzi, usanga abaza uwambere niba acuruza udukingirizo akamubwira ko ntatwo, uwa kabiri gutyo kugeza ubwo ntatwo abonye bityo akaba ahombye amafaranga y’urugendo yategesheje.

Bamwe mu bacuruzi, baganiriye n’itangazamakuru, avuga ko barangura udukingirizo ariko ntitumare kabiri bitewe n’uko dukoreshwa cyane.

N’ubwo usanga mu maduka udukingirizo ngo ari iyanga muri ako gace, usanga ngo urubyiruko rutegera abajyanama b’ubuzima ngo babahe utw’ubuntu kuko ngo baba batinya ko imyirondoro yabo yakwandika bityo bakaba bamenyekana.

Mu rwego rwo kurwanya SIDA,Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kivuga ko mu bice byose by’Igihugu hari udukingirizo tuhacuruzwa dutangwa murwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kandi ko ikiguzi cyatwo cyoroheye buri wese.

Muri iyi ntara y’i Burasirazuba cyane akarere ka Nyagatare na Gatsibo usanga hakunze kuvuga umubare munini w’urubyiruko batwara inda zitateguwe bitewe n’uko batifata cyangwa ntibakozwe udukingirizo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *