Muri Sudan bikomeje kuba bibi

Imiryango itandukanye ikomeje ghunga urugomo n’imivurungano muri Sudani ahoigeze mu turere twa kure two mu majyaruguru ya Sudani y’Amajyepfo. Aba bantu barimo gukurwa mu byabo barashaka ubuhungiro mu karere imiryango itabara imbabare irimo mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gikomeye cyo gutanga ubufasha bwihutirwa.

Mu bagizweho ingaruka harimo Umjuma Achol Mut, umukecuru w’imyaka 29 wahunze urugo rwe i Bentiu, muri Sudani y’Amajyepfo, mu mwaka wa 2016, nyuma yo gukorerwa urugomo rukabije.

Yabanje guhungira mu nkambi yo mu karere ka Gambella muri Etiyopiya ariko nyuma yimukira muri Sudani yizeye ko azubaka ubuzima bwe.

Ikibazo cyarurushijeho kwiyongera kubera igihe cy’imvura no kubura cyane inkunga y’imibereho bikaba bikomeje gutuma bamwe banabura ubuzima.

Kuva intambara yatangira muri Sudani muri Mata, abantu bagera kuri miliyoni 6 bavanywe mu byabo mu mezi atandatu gusa. Kubera ko hatarakemuka ihohoterwa rikomeje kugaragara, abantu benshi bashaka umutekano bakomeje kwisuka mu bihugu by’ibituranyi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *