Murumuna wa Eric Omondi wari icyamamare mu rwenya yapfuye

Fred Omondi, wari murumuna wa Eric Omondi akaba yari n’icyamamare mu gusetsa yitabye Imana.

Ni nyuma yo gukora impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu, aho yaje gupfira mu bitaro bya Mama Lucy aho yari yahise ajyanwa kwitabwaho.

Abanyarwenya batandukanye by’umwihariko abo mu gihugu cya Kenya , babajwe cyane n’urupfu rwa Fred Omondi, aho bavuze ko babuze itafari ku mwuga wabo.

Urugero ni nk’uwitwa Terence wanditse kuri X avuga ko yafataga nyakwigendera nk’umuvandimwe kuko bahuriye kenshi mu kazi ko gusetsa abantu.

Ati'”Ubwo ntari mfite aho njya yaranyakiriye, ampa umwanya kandi aranyishyura, twese hamwe twagiye dutangira ibitaramo byo gusetsa dukora mu matsinda”.

Uyu munyarwenya yari amaze kubaka izina mu gihugu cya Kenya, aho yari amaze igihe ategura ibitaramo bye bwite bikitabirwa bikomeye.

Mbere yo kumenyekana, yabanje kuzamukira mu bitaramo by’urwenya bizwi nka Chuchilshow. Nyuma yaho yaje kuterwa ingabo mu bitugu na Mukuru we Eric Omondi atangira kuba icyamamare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *