Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ntibuvuga rumwe b’abaturage bacururiza mu isoko rishya ry’ibiribwa rizwi nka Kariyeri bavuga ko bahombywa no kuba muri uyu mujyi harimo amasoko abiri y’ibiribwa; bwo bukavuga ko ahubwo bubibona nk’amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro.
Byagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere, Nsengimana Claudien, mu kiganiro ubuyobozi bwa Musanze n’inzego zitandukanye bahaye itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2024.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku bibazo byugarije abaturage b’aka karere, mu rwego rwo kubishakira umuti.
Kimwe mu byagarutsweho harimo ikibazo cy’abacuruzi bakorera mu isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze (Kariyeri) bamaze igihe bataka ibihombo bahuza no kuba mu mujyi harimo amasoko abiri acuruza ibiribwa.
Abacuruzi bavuga ko bagorwa no kubona abakiriya bitewe n’uko muri gare ya Musanze hasanzwe irindi soko ry’ibiribwa.
Abo muri Kariyeri bavuga ko bagenzi babo bajya gukorera muri gare bijyanye no kuba ba nyiri iri soko (Jali Investment Company) babishyuza umusoro wa Frw 8,000; mu gihe abo muri kariyeri bishyura Frw 10,000.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye abanyamakuru ko nk’ubuyobozi bishimira igipimo cy’imikoreshereze y’isoko rishya kuri ubu kiri kuri 80%, mu gihe rimaze amezi ane yonyine ritangiye gucururizwamo.
Mu gihe abacururiza mu isoko rishya basaba ko mu mujyi wa Musanze habamo isoko rimwe, umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko kuba muri uyu mujyi harimo amasoko abiri nta kibazo biteje.
Ati: “Nta kibazo twebwe tubibonamo, ahubwo ni amahirwe arimo yigaragaza ashobora kubyazwa umusaruro, bityo bigakomeza kugira uruhare mu kuzamura akarere.”
Meya Nsengimana yavuze ko nk’ubuyobozi icyo bagomba gukora ari ukuganiriza ba rwiyemezamirimo bafite amasoko yombi, mu rwego rwo kunoza imikorere yayo.
Yavuze ko nk’akarere badashobora kujya guhangana na rwiyemezamirimo ufite isoko rya Gare ngo kuko yishyuza abarikoreramo amafaranga make, bijyanye no kuba ari umuturage akarere gasanzwe gafite inshingano zo kumufasha kwiteza imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kandi bwijeje ko bugomba gushaka uko bwakosora bimwe mu bibazo bikigaragara muri Kariyeri, birimo nk’ikibazo cy’amabati acamo urumuri abacuruzi bavuga ko abangiririza ibicuruzwa.
Isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze ryuzuye muri Kamena uyu mwaka ritwaye arenga Frw miliyari 4.
Ni isoko rifite imyanya yo gucururizamo irenga 2,000; gusa ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko ricyuzura abari basabye kurikoreramo babarirwa muri 7,000.


