Musanze: Abagana urukiko rwisumbuye barinubira akarengane gasigaye karuranga

Abaturage bagana kandi baburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, bavuga ko barambiwe akarengane n’imikirize mibi y’imanza ziba zajuririwe muri uru rukiko kuko akenshi usanga zikemurwa bishingiye ku marangamutima, ikimenyane na ruswa.

Mu manza zivugwa zimaze gucibwa mu buryo bivugwa ko bugoramye, harimo zimwe z’abanyamabanga nshingwabikorwa baburaniye muri uru rukiko baregwa ibyaha bitandukanye.

Abaturage baruburaniramo imanza z’imbonezamubano ariko bikarangira abari batsinze mu nkiko z’ibanze aribo batsinzwe muri uru rukiko, bityo bikavugwa ko bamwe mu bacamanza baca izo manza bagendeye ku marangamutima, ikimenyane na ruswa.

Umunyamakuru wa BWIZA ubwo yageraga kuri uru rukiko, yasanze hasomwa urubanza rwa BAZUBAFITE Flavia n’umuhungu we Ndayisaba Daniel waregwaga hamwe n’uwo yagurishije inzu ye witwa MUNYAMBYIRUKE Emmanuel, ndetse n’urundi rubanza RCA 00020/2021/TGI/ MUS , aho uwitwa Kabera Abel yasomerwaga urubanza rwe nyuma yo gutsindirwa mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga, bikarangira uyu Kabera agaraguye nyina Kantamage Hana muri uru rukiko rwisumbuye.

Muri uru rubanza Bazubafite yaburanagamo na Ndayisaba ndetse na Munyambyiruke Emmanuel, yaje kubatsinda bombi urukiko rutegeka Bazubafite gusubiza Munyambyiruke amafaranga angana na Frw miliyoni 7 nyamara ntacyo bigeze bagura cyangwa se ngo amugurize.

Urukiko rwavuze ko Bazubafite yarebereye ubwo bubakaga mu butaka bwe ntagire icyo avuga, ari na byo byatumye inzu baburanaga iba intandaro y’urubanza.

Rwavuze ko ibi bigomba gutuma adahabwa indishyi yaregeraga, ngo kuko kuba yararebereye inzu ikubakwa nyuma yabona igurishijwe akaba ari bwo avuga ko ubwo butaka atabutanze bituma agomba kwishyura amafaranga Munyambyiruke yishyuye agura iyo nzu angana na Frw 7,500,000 hanyuma inzu n’ubutaka bikegukana Bazubafite Flavia.

Urukiko rwanzuye ko ikirego cya Bazubafite Flavia gifite ishingiro ndetse ko urubanza rwajuririwe RCA 00574/2020/TB/ MUH rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ku wa 24/09/2021 ruhinduwe mu ngingo zarwo zose, rusoza rutegeka ko ubutaka bubaruye kuri Ndayisaba Daniel n’umugore we Masengesho Pascasie bufite UPI 4/03/11/01/440 buherereye mu mudugudu wa Kinkware, akagari ka Bikara, umurenge wa Nkotsi bwandikwa kuri nyirabwo Bazubafite Flavia.

Ni ibintu abenshi bari mu isomwa ry’uru rubanza bibajijeho cyane.

Nk’uwitwa Kamugisha Laurent, yagize ati: “Ni gute urukiko ruvuga ngo ‘icya ngombwa cy’ubutaka gikurweho uwo kibaruyeho noneho cyandikweho undi hatabanje kuburanishwa urubanza rw’inyandiko mpimbano, niba uwo cyanditseho atari we nyiri ubutaka ngo bigaragazwe n’umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka cyangwa se ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka?’. Ibi ni akarengane gusa no kutubahiriza amategeko.”

Intandaro y’amakimbirane n’imanza ishingiye kuki?

Bigitangira Bazubafite Flavia yahaye umuhungu we Ndayisaba Daniel ikibanza giherereye mu mudugudu wa Kinkware, akagari ka Bikara ho mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze ngo yubakemo inzu.

Ni inzu yaje kubaka afatanyije n’uwo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko witwa Masengesho Pascasie barayigurisha, bigurira ahandi mu mujyi wa Musanze kugira ngo Ndayisaba ature hafi y’akazi.

Aha ni na ho Munyambyiruke Emmanuel yahuriye n’isambu y’umuryango wa Bazubafite Flavia kuko yabaguriye bakamuha n’icyangombwa cy’ubutaka cya burundu gifite UPI 4/03/11/01/440 cyanditse kuri Ndayisaba Daniel n’umugore we Masengesho Pascasie, nkuko bigaragara kuri iki cyangombwa BWIZA yaboneye kopi.

Nyuma y’igihe gito Munyambyiruke Emmanuel aguze, yaje kumeneshwa mu mutungo we kuko Bazubafite Flavia yayimukuyemo, nkuko Me Kavuyekure Dieudonné umwunganira mu by’amategeko yabibwiye urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ubwo rwaburanishaga uru rubanza ku wa 21 Nzeri 2021.

Mu kwisobanura mu rukiko, umwunganizi wa Bazubafite, Me Bagaza Pacifique, yari yabwiye urukiko ko umukiriya we atigeze aha umunani umuhungu we; ndetse ko n’icyangombwa cy’ubutaka agaragariza urukiko ari igihimbano, mu gihe umuhungu we Ndayisaba Daniel yabwiye urukiko ko yahawe umunani n’umubyeyi we ubwo yahaga na mukuru wabo kandi umuryango wose ukaba wari uhari.

Ubwo yahabwaga umwanya, Me Kavuyekure yabwiye urukiko ko ubwo bihakanaga umukiriya we nk’umuntu waguze mu buryo bwemewe n’amategeko akubaka bareba ndetse no kugurisha ibye akabigurisha ku mugaragaro, nta makosa yakoze ahubwo ko ababashoye mu manza bazabibazwa n’urukiko, bityo bakishyura umukiriya we Munyambyiruke ubukode bw’inzu mu gihe cy’umwaka wose; ndetse bakamuha n’indishyi z’imbonezamusaruro kuko isambu n’inzu byose byigaruriwe n’abamumenesheje bakabibyaza umusaruro.

Mu mwanzuro w’urubanza wasomwe ku wa 24 Nzeri 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwemeje ko ikirego cya Bazubafite nta shingiro gifite, ahubwo ko hari ibyo agomba kubazwa n’indishyi.

Urukiko rwavuze ko “Ikirego cya Bazubafite Flavia nta shingiro gifite, ari na yo mpamvu rutegetse Bazubafite Flavia gusubiza Munyambyiruke Emmanuel umutungo we kandi ukandukurwa kuri Ndayisaba Daniel n’umugore we Masengesho Pascasie ukandikwa kuri Munyambyiruke Emmanuel n’umugore we Nyirambonizana Adelphine.”

Rwamutegetse kandi guha umuhungu we Ndayisaba Daniel Frw 100,000 y’indishyi zo kumushora mu manza, kwishyura Frw 500,000 y’igihembo cya Avoka, guha Munyambyiruke Emmanuel indishyi zingana na Frw 250,000 na Frw 50,000 yo kumushora mu manza ndetse na Frw 10,000 y’igarama y’urubanza yatanze.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Bazubafite Flavia ntiyishimiye imikirize y’urubanza ahubwo yajuririye iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, gusa nyuma yongera kwandikira Perezida w’urukiko avuga ko asibishije ikirego cye nkuko bigaragara mu ibaruwa ye yo kuwa 21/03/2022.

Mu kiganiro kigufi BWIZA yagiranye na Munyambyiruke Emmanuel waguze na Ndayisaba Daniel, yavuze ko batishimiye imikirize y’urubanza kubera ko rugaragaramo ruswa n’akarengane.

Yagize ati: “Sinishimiye imikirize y’urubanza kuko njye sinaburanye gusubizwa amafaranga naguze isambu, ahubwo naburanaga guhabwa ibyanjye naguze mu buryo bwubahirije amategeko kuko naguze n’ababifitiye ububasha n’uburenganzira kuko bahawe n’ibya ngombwa byose.”

“Ahubwo nakagombye gusubizwa umutungo wanjye wigabijwe n’abo tutaguze hakiyongeraho indishyi kuko nahombejwe amafaranga menshi, ndetse mbuzwa n’uburenganzira mu byanjye. Gusa nabiganiriyeho n’umwunganizi wanjye mu by’amategeko, tujuririra mu karengane, tukaba dutegereje.”

Ni mu gihe Ndayisaba Daniel ngo atiyumvisha uburyo urukiko rwategeka nyina gusubiza amafaranga Munyambyiruke Emmanuel yamuhaye, kandi atari we baguze; ibintu na we abonamo akarenagane na Ruswa.

Yagize ati: “Imikirize y’urubanza njye yantunguye kuko sinumva ukuntu n’impamvu umubyeyi [Maman] wanjye azishyura amafaranga nakiriye njye n’umugore wanjye tugurisha inzu yacu tukayaguramo indi nzu mu mujyi wa Musanze, Noneho umubyeyi wanjye akaba ari we usigarana inzu yanjye niyubakiye, akayihabwa mu buryo bitumvikana n’uwo twaguze akarengana bene ako kageni.”

“Njye n’umugore wanjye Masengesho Pascasie twagurishije ibyacu kandi tugurisha uwo dushaka. Ubwo se mama abihabwa nka nde? Hakurikijwe ayahe mategeko? Ni akarengane na ruswa byateye nta kindi.”

Nyuma y’ibi byose , haribazwa uburyo, inzira n’impamvu byakoreshejwe kugira ngo ikirego cyongere gitangwe. Ese igihe cy’ubujurire cyari kitararangira? Ese nta mategeko yaba yarishwe?

Umunyamakuru wa BWIZA yavuganye n’inararibonye akaba n’inzobere mu by’amategeko Bazihana Fidèle, yemeza ko ibyakozwe nta tegeko bishingiraho cyane ko ngo iyo atari ikirego ubwa cyo waretse, ukareka ko wari waregeye mu nkiko ukavuga ko wari wabaregeye ariko ubaye ubyihoreye ko byo bishoboka.

Yagize ati ” None uwanditse ahagarika ikirego, yongera kukibyutsa ate? None se avuga ko agiye gusubirishamo urubanza ingingo nshya? Ari ibyo, nabyemera.”

Yakomeje agira ati ” Ubundi iyo wanditse ujuririra urubanza, nyuma ukavuga ko ubujurire uburetse , icy’ ingenzi nuko mugenzi wawe muburana nawe abyemera kuko nibyo itegeko rimusaba. Iyo atabyemeye, urukiko rumutegeka kuburana.”

“Mu gihe rero byabaye bikarangira, undi akongera akavuga ngo noneho agiye kuburana , ntabwo mbona itegeko uwo muntu ashingiraho akora ibintu nk’ibyo. Keretse atari ikirego ubwa cyo waretse (Desajustement d’ action ) cyangwa se ukavuga ko wari wararegeye urukiko none ukaba ubaye ubyihoreye (Desajustements d’instance).”

“Ibyo byashoboka ariko na byo bigakorwa ku rwego rwa mbere ( Au premier degré ) kuko bitashoboka mu rwego rw’ubujurire ( Au niveau d’Appel ).”

Bwiza izakomeza gukurikirana iherezo ry’ubu bujurire mu karengane kugira ngo ibizavamo nabyo izabibasangize kandi n’imanza zagaragaye zaciwe muri ubu buryo nazo izazibacukumburira, ibabwire amaherezo yazo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *