Itorero Fatherhood Sanctuary riherereye mu karere ka Musanze ryabaye nyambere mu gufasha umubyeyi Nyiranzabonimpa Julienne wo mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve wibarutse abana batatu aho ryamugeneye bimwe mu bikoresho nkenerwa by’umubyeyi n’iby’abana ubwo bamwe mu babyeyi baba muri iri torero bamusuye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho yababyariye.
Ni nyuma y’iminsi ibiri ikinyamakuru BWIZA gisohoye inkuru itabariza uyu mubyeyi w’imyaka 28 kandi utishoboye wari umaze kwibaruka abana batatu baje basanga undi umwe w’imyaka 7. Yisome hano https://bwiza.com/?Musanze-Umubyeyi-mu-ihurizo-rikomeye-nyuma-yo-kwibaruka-3-icya-rimwe
Nyuma yo gusurwa n’aba babyeyi b’iri torero, umubyeyi Nyiranzabonimpa Julienne yavuze ko yishimiye igikorwa akorewe n’Itorero rya Fatherhood Sanctuary ndetse n’iki kinyamakuru cyamukoreye ubuvugizi.
Yagize ati: “Nk’uko nabibabwiye munsura ubwa mbere, ndi mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe mu mudugudu wacu wa Karinzi kandi nababwiye ko nacuruzaga akabase k’imbuto( agataro), nta bundi buryo mfite bwo kubaho. Nkimara gusama inda, umugabo yarantaye kugeza mbyaye. Nkibyara, narishimye ariko nyuma y’aho ntangira kubunza imitima ngo bazatungwa ni iki ariko mbona mungezeho nk’abanyamakuru, ubwo ntangira kwiyakira gake gake, mbona abagiraneza batangiye kungeraho, barimo n’aba. Ubwo bampaye inkunga ku buvugizi bwanyu, nkaba mbonye ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku, imyambaro y’abana n’ibindi biranshimishije cyane kandi mfite icyizere ko aba bana bazakura neza, ndabibonye ivugabutumwa rigera kuri bose, abazabona Umushumba w’iri torero bazamubwire ko we ubwe, abakirisito bose ndetse n’itorero muri rusange ko mbasabiye imigisha myinshi ku Imana by’umwihariko ariko nkayisabira abagore bose basengeramo Imana ibahe umugisha utagabanije”.
Mu kiganiro umunyamakuru yagiranye na Ingabire Jeanne d’Aric wari uyoboye itsinda ryasuye uyu mubyeyi, akaba anahagarariye iri torero muri rusange, yavuze ko gusenga bijyana no kumenya abantu b’Imana no kubaba hafi mu bihe byose ngo kuko gusenga bitagira ibikorwa ntacyo biba bimaze kandi ko roho nzima igomba kuba mu mubiri muzima.
Yagize ati: “Nk’abakirisito b’abagore, ubu turi hano mu bitaro bya Ruhengeri, twaje gusura umubyeyi wabyaye abana batatu ariko tuhari mu izina ry’Itorero Fatherhood Sanctuary kandi tukahaba nk’abafatanyabikorwa b’akarere ka Musanze. Uyu mubyeyi nawe ni Umunyarwanda nk’abandi, kuba rero yibarutse abana batatu ni byiza ariko na none ntibimworoheye ari nayo mpamvu twiyemeje gutanga umusanzu wacu nk’abanyarwandakazi, ba mutima w’urugo kugira ngo akomeze kumererwa neza ndetse n’abana yibarutse. Ibi bisobanuye ko itorero ritagarukira mu gusenga gusa ahubwo rikora n’ibindi bikorwa byo kwita kubatishoboye kandi ntabwo tugarukiye aha ahubwo tuzakomeza kumufasha uko dushobojwe kose, ntabwo birangiriye ahangaha.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Axelle Kamanzi, wifatanyije n’aba bagore baturutse mu Itorero Fatherhood, yavuze ko bazakomeza kwita kuri aba bana n’umubyeyi wabo kugira ngo bazakure, neza cyane ko ari bo Rwanda rw’ejo.
Yagize ati: “Abana uyu mubyeyi yabyaye ntabwo ari abe ahubwo ni ab’igihugu. Nta mpamvu rero y’uko buri wese uko yifite atagira uruhare mu mirerere n’imikurire yabo kugira ngo bo n’umubyeyi wabo bakomeze kubaho neza. Mu itwita rye, yari azi ko azabyara umwana umwe none abyaye batatu kandi atishoboye. Mu nshingano z’akarere, tuba tugomba kubitaho kugira ngo bakure neza ntakugwingira kuko hari gahunda zigenerwa ababyeyi batishoboye. Ubwo na we azagerwaho kuko yari asanzwe atishoboye, aca inshuro cyangwa se acuruza agataro. Ibyo byose rero ni ibintu bitoroshye ariyo mpamvu tuzakomeza kumwitaho nk’akarere. Aha ni naho mpera mbonereho no gushimira iri torero rya Fatherhood Sanctuary dusanzwe dufatanya mu bikorwa by’iterambere ry’akarere kandi twizera ko tuzakomeza gufatanya naryo.”
Ibikoresho byahawe uyu mubyeyi byiganjemo imyenda y’abana, ibiryamirwa, iby’isuku n’ibindi byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 250, bikaba byashimishije abantu benshi kubera ko yabyaye aba bana batatu basanga uwa kane yari asanganwe ndetse n’umugabo yaramutaye kandi atishoboye.




