Musanze: Abakora isuku ku mihanda bamaze amezi 5 badahembwa

Abakora isuku mu mihanda itandukanye mu karere ka Musanze baratabaza kubera ngo amezi agiye kuba atanu badahembwa kandi bakora umunsi ku wundi ari nako ubuyobozi bw’akarere bugenda bubizeza guhembwa uko ukwezi kurangiye ariko amaso yabo agahera mu kirere.

Amakuru agera kuri Bwiza ni uko aba bakozi baheruka amafaranga nk’umushahara muri Kanama 2022.

Niyibizi Phocas [ni amazina yahawe kubera umutekano we no gutinya kuvanwa ku kazi] yatangaje ko barambiwe gukomeza gukora badahembwa, cyane ko bibagiraho ingaruka nyinshi.

Yagize ati: “Tubabajwe no gukora tudahembwa kuko bitugiraho ingaruka nyinshi zirimo kubura icyo tugaburira abana kandi dukorera akarere. Nk’ubu, uretse n’inzara, abana bamwe bataye amashuri kubera kubura amakayi, imyenda y’ishuri ndetse hari n’ababuze ya mafaranga atangwa kugira ngo abana babashe gufata ifunguro ku ishuri. Turasaba mutuvugire turebe ko twahembwa.”

Umukecuru twise Nyiraguhirwa Maritha na we avuga ko arambiwe gukorera ubusa kandi afite abuzukuru arera baba bamuteze amaso ko ariwe ubahahira.

Yagize ati: “Turambiwe gukorera ubusa kuko iyo tubyutse, abana baba bazi ko tugiye kubahahira none birangiye twambuwe. Byari kuruta iyo tujya guhingira cyangwa kubagarira abandi! Ariko ntabwo twari twiteze ko akarere kakwambura abaturage bako kandi baragakoreye. Turashonje, nibaduhembe, natwe tugire uko twigenza muri ibi bihe by’ubukene bwugarije abaturage cyane cyane nkatwe tutishoboye.”

Ku itariki ya 9 Mutarama 2023, ubwo umunyamakuru wa Bwiza yavuganaga n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, Kanayoge Alexis, yari yavuze ko bazahembwa ari ku wa 11 cyangwa kuwa 12 Mutarama. Ati: “Turabizi ko bamaze amezi asaga ane badahembwa ariko dufite gahunda ko ku itariki 11 cyangwa se ku wa 12/01/2023, nta gihindutse, tuzabahemba kuko ababaruramari bari kubikoraho.”

Ariko ntibyakozwe ndetse na none kuwa 14, Gitifu Kanoge yongeye gusobanura ko batengushywe n’abafatanyabikorwa ariko ko bitarenze ku wa 16 Mutarama, byanga byakunda bazabona amafaranga yabo, ariko no kuri iyo tariki ntabwo aba bakozi bishyuwe.

Byabaye ngombwa ko umunyamakuru avugana n’Umuyobozi w’akarere, Ramuli Janvier, maze na we asubiza arakurikirana iki kibazo. Yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko bamaze amezi angana atyo badahembwa ariko ndakurikirana icyo kibazo. Bagomba guhembwa rwose kuko ntabwo byaba aribyo.”

Abajijwe itariki bazahemberwaho, Meya Ramuli yagize ati: “Ntabwo nakubwira undi munsi ngo ndenge uwo ushinzwe ingengo y’imari [Gitifu Kanoge] yakubwiye. Icyo ngiye gukurikirana ni uko umunsi yakubwiye, abaturage bagomba guhembwa.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, aba bakozi bari batarahembwa ndetse nta n’indi tariki babwirwa.

Aba bakozi bagera kuri 500. Bakora isuku mu mihanda yose yo mu mujyi wa Musanze n’indi yose isohoka muri uyu mujyi yerekeza mu byaro bya Kinigi, Rugera muri Nyabihu, Nyirantarengwa aho Musanzeigabanira na Nyabihu, Mukinga, aho Musanze igabanira na Gakenke, Gahunga aho Musanze igabanira na Burera n’indi mihanda yo hirya no hino mu byaro by’akarere ka Musanze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *