Musanze: Abakora ‘pavés’ bafatiriye imodoka ya rwiyemezamirimo

Mu karere ka Musanze, abaturage bafatiriye imodoka ya rwiyemezamirimo bashinja kubambura amafaranga bakoreye ubwo bamukoreraga amapave.

Ni abaturage bo mu murenge wa Muko basanzwe bakora akazi ko gutunganya amabuye bayaconga maze bagakoramo amapave. Bakorera mu ruganda rukora amapave ruherereye mu kagari ka Mburabuturo.

Aba baturage bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa, bakavuga ko ari ikibazo kibaremereye cyane bitewe n’uko rwiyemezamirimo ubakoresha ngo buri uko bamwishyuje, aho kubahemba abategeka kubanza gukora akazi bikaragira atabahembye.

Ndayambaje Jean Bosco, ni umwe muri aba bakozi. Yabwiye RBA ko iyi modoka ya rwiyemezamirimo bayiraranye kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Kamena 2023 kubera ko bari bamaze kurambirwa guhora bategereje amafaranga yabo.

Ati: “Ntabwo twabyutse tuyifata ahubwo twayifashe nijoro. Twararanye nayo. Yari ishatse kugenda turayitambika,t urangije duhamagara abayobozi b’umutekano na ba mudugudu, tubonye biri kunanirana ni bwo twahise duhamagara Radio Rwanda ngo ize idufashe.”

Madirida Agnes nawe akora isuku muri uru ruganda. Yagize ati: “Iyo dukoze, tubarirwa amafaranga ku munsi, byagera ku cyumweru bakaduhemba, ariko kuva abanyeshuri batangira, amezi abiri arashize, ntiturabona amafaranga.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, rwiyemezamirimo yari ataragira icyo avuga ku bibazo yagiranye n’aba baturage, n’uburyo cyakemuka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *