Musanze: Abasekirite ba kompanyi ya RGL bakora kuri INES-RUHENGERI bituniye ku munyamakuru

Abasekirite babiri bo muri Kompanyi ya RGL Security bigirije nkana ku munyamakuru wa BWIZA wari uri mu kazi ke, bamubuza kwinjira muri INES -RUHENGERI, aho yari agiye gutara amakuru ku nama y’inteko rusange idasanzwe yari ihateraniye ku wa 7 Ukuboza 2022, ku murongo w’ibyigwa hari ugusubiza umunyamuryango shingiro w’iyi
kaminuza ku nyandiko yasabye ngo zimufashe kumenya ishusho yayo nyuma y’imyaka 10 adahari.

Umunyamakuru yageze ku marembo ya INES -RUHENGERI ahagana saa tatu za mu gitondo, atanga ibisabwa ngo yinjire ariko byagaragaye ko hari hatanzwe amabwiriza ngo ntiyinjire.

Umwe mu basekirite ( muremure w’inzobe, mu mwambaro w’akazi, wambara agapfukamunwa, ukuze mu myaka) ati ” Wowe ntabwo nkwemerera kwinjira. Uje gukora iki? Abinjira hano bose mba mbazi”

Umunyamakuru yamusubije ati ” Nje gutara amakuru hano nziko hari inama.” Yamweretse ikarita y’akazi ariko undi avuga ko ” Ntabwo winjira, guma hanze.”

Umunyamakuru yitabaje ushinzwe guhuza INES -RUHENGERI n’abayigana ( Public Relations Officer), Semukunzi Vedaste, ageze ku marembo asaba aba basekirite kureka akinjira “Agakora akazi ke kuko afite ikarita y’akazi.”

Umusekirite ati ” Wagiye mu kazi kawe.” Semukunzi yabwiye Umunyamakuru ko we ” Nta kibazo mfite ku kuba wakwinjira” ahita asubirayo.

Umunyamakuru wa BWIZA yahamagaye nimero iri ku rubuga rwa RGL Security Company, uwayitabye ati ” Ni kuri RGL security Company. Bari mu kazi kabo ariko niba bagukumiriye, reka mbaze PR turaguha igisubizo. Ntabwo ubusanzwe tubangamira abanyamakuru.”

Nyuma y’umwanya, Umunyamakuru yahamagaye muri RGL asaba igisubizo, bamusubiza bagira bati ” PR bigaragara ko ari ukwanga kuguhakanira ngo ahe Uburenganzira basekirite bacu winjire. Twe nta musekirite twahaye uburenganzira bwo kugukumira ngo utinjira.”

Umunyamakuru yasubiriyemo PR Semukunzi ibyo abwiwe n’abo muri RGL, ati ” Ngiye kugaruka ku marembo nguhe uburenganzira nabo turi kumwe.”

Ubwo yahageraga, abasirikare bamukuriye inzira ku murima kabone n’ubwo yavuze ati ” Mureke yinjire apfa kutinjira mu nama. Ibyo aratangaza ndabyisimamira kandi na we arabyirengera.”

Aba basekirite babiri bamubwiye ko yasubira mu kazi ke, umwe muribo ati” Ngiye kuvugana n’umusaza dufate umwanzuro.” Saa sita zageze ntacyo baratangaza ku cyemezo bafashe.

Umunyamakuru ubwo yabwiraga abo muri RGL uko bihagaze, avuga ko ibi bintu byo kwitambika itangazamakuru mu kazi karyo, ataza kubirebera , aza kubitangaza, yamusubije n’umunabi ngo ” Go Ahead” ( Ugenekereje mu Kinyarwanda ni ” Ngaho bukore.”

Si ibyo gusa ariko umwe muri aba basekirite kuwa 6 Ukuboza 2022, ubwo Umunyamakuru nabwo yari yagiye gutara amakuru ku nama y’inteko rusange idasanzwe ya INES -RUHENGERI, yagaragaje kubaza ibibazo bitewe kwibazwaho, ngo ” Winjiye Ute? wiyanditse?” hakibazwa icyari kigenderewe.

Ibyabaye bigaragaza ko muri iki gihe hakiri urugendo rure ku kumenya itegeko rigenga kubona amakuru mu Rwanda, ubwikanyize ariko hakibazwa uwaba yatanze amabwiriza ngo ” Uwo munyamakuru ntiyinjire” n’icyari kigamijwe guhishwa mu byari kumenyeshwa abasomyi ku bijyanye n’iyo nama.

Tubibutse ko ibi bibaye nyuma y’aho BWIZA yatangarije abasomyi bayo ko ishyamba atari ryeru muri Kaminuza ya INES -RUHENGERI, kuko Umwe mu banyamuryango shingiro, Musanganya Faustin, yari yavuze ko hari ibikenewe gukosorwa, ko hari abigize kamara muri INES-RUHENGERI.

WASOMA: https://bwiza.com/?Ishyamba-si-ryeru-hagati-ya-INES-RUHENGERI-na-Mwarimu-Musanganya-Faustin&var_mode=calcul

Ni muri urwo rwego iki kinyamakuru cyari cyararikiye abasomyi bacyo ko hari inama idasanzwe izaba kuwa 6 Ukuboza ( yaje kwimurwa ishyirwa kuwa 7), cyohereje Umunyamakuru wacyo ngo akurikirane iby’iyo rwafirigiti ariko agakumirwa, ibintu byashakirwa aho bihuriye no kugira ibihishwa ngo bitajya ku karubanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *