Uyu ni Mbabajende Jean Pierre

Musanze: Abaturage baratabaza kubera ibiza by’amazi yo mu birunga

Abaturage bo mu karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu midugudu ya Ruhindinka, akagari ka Buruba n’abo mu mudugudu wa Bubandu mu kagari ka Bukinanyana hose ho mu murenge wa Cyuve baratabaza kubera ibiza byatewe n’amazi yo mu birunga yatewe n’imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 3 Mata 2023 ikangiza inzu nyinshi n’imyaka y’abaturage.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga muri iyi midugudu yombi, yabonye byinshi byangiritse birimo inzu zisaga 20 mu mudugudu wa Bubandu n’izindi 18 mu mudugudu wa Ruhindinka ndetse n’imyaka myinshi yangiritse harimo ibishyimbo , imishyingirizo yabyo n’ibirayi

Mbabajende Jean Claude na Niyonkuru Yves ni bamwe mu basenyewe n’ibi biza mu gihe Mukakabera Consolée ari mutwarasibo mu mudugudu wa Ruhindika. Bose barahuriza ku muzi wa Cyuve ko ari wo wateje ibyo biza nyuma yuko bawuroshyemo indi myuzi itatu ubwo hakorwaga imihanda ya ‘Feeder roads’.

Mbabajende Jean Pierre yagize ati: “Nta kintu nasigaranye kuko ibyari mu nzu byose byagiye ndetse n’imyaka yari mu mirima yangiritse bikomeye ku buryo ntawe uteze kuzageramo. Ahubwo inzara iri imbere sinzi ko tuzayikira. Uyu muzi wa Cyuve niwo udukozeho kuko bakora imihanda bayoboyemo indi myuzi itatu ariko bibagirwa kwagura uwo wa Cyuve ahubwo ukomeza kuba uko wari uri mbere yuko uyoborwamo iyo yindi.”

Mugenzi we Niyonkuru Yves na we wasenyewe inzu ze ebyiri n’ibi biza yatangaje ko aho kugira ngo uyu muzi wa Cyuve ukomeze kuba uko wasizwe na Rwiyenezamirimo ahubwo wasubira uko wahozeho noneho ya myuzi yawushyizwemo igakomeza guca aho yahoze inyura.

Yagize ati: “Uko nabibonye ni uko dusanzwe tuzi imyuzi ya Cyuve, Ruvumu, Kuzi na Nkogote kuva kera ntiyigeze isenyera abaturage kuko buri muzi wari ufite inzira yawo ariko byaje kuzamba bakora imihanda itandukanye muri aka gace noneho amazi ya ya myuzi yose arohwa mu muzi wa Cyuve birengagije ubuto bwawo, ari na yo mpamvu amazi yabuze ubwinyagamburiro, akishakira inzira hirya no hino mu myaka no mu nzu z’abaturage.”

Niyonkuru yakomeje asaba inzego z’ubuyobozi gutabarwa mu maguru mashya kuko ntacyo basigaranye kandi basembeye ku gasozi, nta kiryamirwa na kimwe, nta cyo kurya ndetse hakigwa uburyo uyu muzi wakosorwa kugira ngo ubutaha, utazagira uwo utwara ubuzima.

Yagize ati: “Hangiritse inzu nyinshi, ibyari bizirimo nk’ibiryamirwa n’ibiribwa byose. Ubu nta kintu na kimwe dufite, gusa twifuzaga ko ubuyobozi bwagira icyo budufasha harimo no kwagura umuzi wa Cyuve cyangwa iyo myuzi yindi baroshyemo igasubizwa aho yahoze inyura, abaturage bakagira amahoro.”

Mutwarasibo, Mukakabera Consolée yatangaje ko amakosa yose yakozwe na rwiyemezamirimo kuko ngo kuroha amazi yose y’imyuzi itatu mu muzi wa Cyuve, abaturage barabimubujije ariko we arabikora kubera inyungu yarabifitemo ari nazo zagize ingaruka ku baturage. Ku bwe, akumva ari ibintu byagombye gukosorwa.

Agira ati: “Ibi biza byose byatwibasiye byatewe n’iyi myuzi itatu yose yaroshywe muri Cyuve na rwiyemezamirimo wabikoraga yishimira kubona amafaranga gusa ariko ntiyita ku buzima bw’abaturage ayo mazi azagiraho ingaruka. Bityo, twifuzaga ko ubuyobozi bwagera kuri uyu muzi, bukareba niba koko ayo mazi yose yakagombye gutwarwa na Cyuve gusa ya kera [itaguye] kuko nibikomeza gutya, amaherezo iyi Cyuve ya none izatwara ubuzima bw’abaturage benshi. Amahirwe nuko imvura yaguye hakibona ( Saa 16h00) abaturage bataragera mu buriri ndetse n’abanyeshuri bari mu kiruhuko, naho ubundi hari gupfa benshi ukurikije umuvuduko n’ubwinshi bw’amazi yari yaduteye.”

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bubivugaho, umuyobozi wako Ramuri Janvier yashimiye abaturage bakomeje gucumbikira abahuye n’ibiza kandi abihanganisha ndetse ko bari no kubakorera ubuvugizi kugira ngo abasenyewe n’ibyo biza babone aho bakinga umusaya.

Meya Ramuli yagize ati: “Turashimira abaturage babacumbikiye kandi bakomeje kubacumbikira kuko natwe nk’ubuyobozi dukomeje gukomanga hirya no hino ngo turebe uburyo abo bagezweho n’ibiza babona ubufasha cyane cyane abasenyewe n’ayo mazi bakabona aho bakinga umusaya.”

Ku bijyanye n’inkomoko y’aya mazi yasenyeye abaturage, Meya Ramuli yavuze ko atahamya ko byakomotse ku guhuza imyuzi ine (4) ahubwo ko hari itsinda ribishinzwe riri kubikaraho ubushakashatsi ngo inkomoko y’ayo mazi imenyekane.

Yagize ati: “Sinahamya ko byatewe n’iyo myuzi yaroshywe mu muzi wa Cyuve ahubwo hari itsinda riri kuzenguruka aho ayo mazi yaturutse, noneho hakarebwa icyakorwa ngo ayo mazi akumirwe kugira ngo atazongera kubuza amahoro n’umudendezo abaturage. ”

Amakuru yizewe agera kuri BWIZA ni uko ibi biza bitibasiye abaturage bo mu murenge wa Cyuve gusa kuko byageze no mu mirenge ya Kinigi, Nyange, Muhoza, Musanze, Muko, Busogo na Gataraga ariko ku bw’amahirwe nta numwe wahatakarije ubuzima uretse inzu n’imyaka by’abaturage byahangirikiye, urupfu rw’ intama ebyiri muri Nyange, inka imwe n’imifuka y’ingano itazwi umubare yo mu ruganda rw’ifarini rwa SOTIRU mu murenge wa Muhoza ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ ibiraro ariko hakaba hakibarurwa n’ibindi byaba byangiritse tuzabatangariza mu nkuru itaha.

Uyu ni Mbabajende Jean Pierre
Uyu ni Mbabajende Jean Pierre

Imyaka mu mirima na yo yarahangirikiye cyane
Imyaka mu mirima na yo yarahangirikiye cyane

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *