whatsapp_image_2020-05-08_at_09.57.13.jpg

Musanze: Abaturage basizwe iheruheru n’ibiza (Amafoto)

Amaganya n’agahinda ni byinshi ku batuye imirenge itandukanye y’akarere ka Musanze, nyuma y’uko ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane ikabasiga iheruheru.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Bwiza bagaragaje impungenge z’uko inzara ishobora kuzabica mu minsi iri imbere, bijyanye n’uko imyaka yabo yangijwe n’inkangu.

whatsapp_image_2020-05-08_at_09.57.13.jpg

Nko mu mirenge ya Remera na Gashaki umunyamakuru yashoboye kugeramo, imyaka y’abaturage yiganjemo ibishyimbo, ibijumba n’urutoki yangitse ku buryo bukomeye, ku buryo inzara ishobora kuzica abayituye mu busanzwe batunzwe cyane n’isuka.

Ndagiwenimana Venuste wo muri Remera wavuganye na Bwiza, yavuze ko Leta ikwiye gutekereza uko yafasha abaturage, ngo kuko imyaka bari biringiye yamaze kurimburwa n’inkangu.

Yagize ati”Nkanjye imirima irenga itanu yose nari narayinzemo yatembye. Uretse no kubona ibyo kurya, kubona n’imbaraga zo kuzasubira gusana ibyangijwe n’imvura bizagorana. Mukwe kutuvuganira Leta ikareba uko yadufasha, ibitari ibyo abenshi turicwa n’inzara.”

whatsapp_image_2020-05-08_at_09.57.17.jpg

Uwitwa Ntahontuye we yavuze ko mu myaka 48 amaze avutse, ari bwo yabona imvura yangiza ibintu nk’ibyangitse. Ati”imvura yaraye iguye yagwanye ubugome bituma hangirika ibintu byinshi. Mu myaka 48 maze nari nzi ko ibishyitsi bifata ubutaka, ariko byose byarimbutse birashyira.”

Abaturage bose bavuganye n’iki kinyamakuru, uwari udafite ibishyimbo byatembye, urutoki rwe cyangwa ishyamba byatembye, ibituma bagira impungenge zo kuzicwa n’inzara nyamara imyaka yabo yaburaga igihe gito ngo yere.

whatsapp_image_2020-05-08_at_09.57.50.jpg

whatsapp_image_2020-05-08_at_09.57.14-1.jpg

whatsapp_image_2020-05-08_at_09.57.14.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *