Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko yataye muri yombi uwitwa Ndayambaje ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 5 kandi agiye gukurikiranwa n’amategeko.
Ni nyuma y’uko abaturage bo mu Mudugudu wa Gasanze bavuze ko batunguwe no gusanga umusore w’imyaka 22 ari gusambanyiriza umwana w’umukobwa w’imyaka 5 mu murima w’itabi.
Polisi yu Rwanda ikorera mu majyaruguru yatangaje ko ukekwaho icyo cyaha yatawe muri yombi, kandi agiye gukurikiranwa n’amategeko.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasanze, Akagali ka Cyabagarura, mu Murenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze.
Bivugwa ko byabaye ahagana saa tatu z’umugoroba, ubwo Nyirakuruza w’uyu mwana wari wabuze irengero ry’umwuzukuruza nyuma yo kumutuma ku muhanda agatinda gutaha bakajya kumushaka.
Mu kujya kumushaka, nibwo basanze uwitwa Ndayambaje ari kumusambanyirizaga mu murima w’itabi, yikanze amatoroshi ariruka.
Umwe mu baturage babibonye wavuganye na Isango Star yagize ati:” Baje kumushaka babona uwaruri kumwangiriza arirutse. Barebye basanga ari kuvirirana amaraso mu gitsina.”
Uyu mwana bavuga ko yababwiye ko atari ubwa mbere uwo musore amusambanyije, ahubwo ko yari yaratinye kubivuga. Basaba ko uyu mwana yahabwa ubutabera akwiye.
Inkuru ikomeza ivuga ko umwana yajyanwe kwa muganga, n’ukuko bitangazwa na SP Jean BOSCO Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yagize ati:” Umusore witwa NDAYAMBAJE Idrissa w’imyaka 22 yafatiwe mu Mudugudu wa Gasanze, mu Kagali ka Cyabagarura, mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5.”
Icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 gihanishwa igifungo cya burundu iyo ukekwa agihamijwe nk’uko biteganywa mu ngingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ateganya ibihano n’ibyaha muri rusange.


