Nzabakurikiza Donatille w’imyaka 53 utuye mu mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze avuga ko nta cyireze cyo kubaho afite kubera atuye mu manegeka cyangwa se ku manga.
Nk’uko yabibwiye umunyamakuru wa BWIZA wamusuye aho atuye yita ku manga, avuga ko aho atuye hamuteye impungenge kuko ngo iyo imvura iguye ari nijoro, arabyuka akicara ategereje ko yahunga ikirakurikiraho, noneho ngo yahita akabona gusubira mu buriri.
Yagize ati: “Aha ntuye, nta cyizere mpafitiye cyo kubaho kuko inzu yanjye murabona ko ihanamye ku mukingo muremure watewe n’abacukuraga ibumba ryo kubumbamo amatafari, bakansiga ku manga. Murabona ko n’inzu yaturitse [Yabivuze yereka umunyamakuru umututu / ubusaduke bw’igikuta buri mu ipembe ry’inzu ndetse n’aho amazi anyura yambukiranya mu nzu igihe imvura yaguye ].”
Yakomeje avuga ko ari we wenyine usigaye muri ayo manegeka mu gihe ngo abo bari baturanye, bamwe bahiyimuye kubera ubushobozi bari bafite, abandi bakimurwa n’ubuyobozi ariko we akayoberwa impamvu yatumye asigara nk’umuturage w’umupfakazi kandi utishoboye.
Yagize ati: “Abayobozi barabizi kuko baranyanditse ariko mperuka banyandika. Barambwira ngo ninshake ikibanza banyubakire kandi ntacyo nabona kuko ntishoboye kandi murabona ko n’aha ntuye ntawahagura, n’uwahagura amafaranga yavamo ntiyagura ikibanza!! Ndi uwo gufashwa rwose, nkava muri aya manegeka nk’uko n’abandi twari duturanye barimo ba Shyirambere, Mutimukeye, Kadeni, Nyiramajoro, Pélagie na Harerimana bimuwe, bakaba batuye neza iyo babajyanye.”
Uwiragiye Emmanuel, Mwongereza Déogratias na Mariciana Nyitantezimana ni bamwe mu baturage baganiriye na BWIZA bagaragaza akababaro k’uyu mukecuru aho bose bahuriza ku kintu kimwe cyo kumusabira gukurwa muri ariya manegeka ngo atazavaho ahasiga ubuzima mu manzaganya.
Uwiragiye Emmanuel yagize ati: “Nk’abaturage, tubona ari umukecuru utishoboye utakwivana muri ariya manegeka ahubwo tukumva ko bibaye bishoboka ubuyobozi bwahamukura atarahagirira ibibazo kuko bigaragara ko ari mu kaga cyane ahubwo ubuyobozi bugize icyo bumukorera, natwe nk’abaturage twatanga umuganda w’amaboko.”
Mugenzi we Mwongereza Déogratias ati: “Ikibazo cy’uyu mukecuru giteye amakenga ukurikije uko atuye n’aho atuye. Twibaza icyo ubuyobozi bumuziza kikatuyobera kuko yaraturanye n’abandi barabimura n’abishoboye bariyimura noneho ahasigara wenyine yigunze. Njyewe nageze no mu nzu ye yaramanyutse, isaha ku isaha yariduka. Nkibaza nti ‘Ese ubuzima bwe nta kuntu babutabara nk’abaturage , tukamubumbira inkarakara nk’uko tubikorera n’abandi mu miganda?”
Ni mu gihe na Mariciana Nyirantezimana w’imyaka 71 na we yemera gutanga umuganda mu gihe ubuyobozi buzaba mwamufashije. Ati: “Nubwo nshaje, ubuyobozi bugize icyo bumufasha, nanjye nakwikorera n’ayo matafari ariko akavanwa muri ariya manegeka. Ese kiriya gikingo kiramutse kiridutse, yabaho koko? Akwiye ubuvuvizi rwose kuko ateye agahinda.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yabwiye BWIZA ko ikibazo cy’uyu muturage kizwi ariko ko ingorane zihari ari uko umurenge utagira ingengo y’imari (Budget), bityo ngo akazakorerwa ubuvugizi akazubakirwa uko ubushobozi bugenda buboneka.
Yagize ati: “Ku murenge nta bije (Budget tugira kandi dufite urutonde rurerure rw’abagomba kubakirwa tuba twaratanze, dukurikije ibibazo bafite; na we rero dushobora gusuzuma ikibazo cye, akajya hamwe n’abandi uko ubushobozi bugenda buboneka, na we akaba yafashwa. ”
Gahonzire yakomeje agira ati: “Iyo tubonye ikibazo nka kiriya, tugikorera ubuvugizi, tukareba ko twabona ubufasha bushobora gufasha nk’uriya umuturage kugira ngo ataba yagira ikibazo. Ariko hagati aho, twumva ko hari inzira nziza yatangiye yo kuba na we yava hariya, akaba yagira ahandi yimukira yifashishije ibyo afite kuko nabyo byanaherwaho, tukamufasha tumuha umuganda kuko ubufasha bwacu ahanini, buba bushingiye ku muganda kuko biri mu nshingano ari nabwo bushobozi bwacu.
Icyo dukora wenda nk’ubuvugizi n’ayo mafaranga tutabona nk’umurenge yo kuba yaterurira umuntu inzu kuko urumva, hari igihe n’akarere wenda kaba gafite abandi bari gukorerwa, bikaba byafata igihe runaka.”



