Abayobozi bo mu nzego z’ibanze i Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abatari bake baba mu bikorwa bitemewe by’ubucukuzi bivugwa ko ari ubwa zahabu mu gihe bo bahagera bagakubitwa, ndetse umudaso akaba aherutse kuvunwa ukuboko n’abo bise Ibihazi bongeye kwigarurira ibyo birombe byari bimaze iminsi bifunzwe.
Abatuye mu Karere ka Musanze, mu kibaya cya Gatare gihuriweho n’umurenge wa Muhoza n’uwa Gacaca yo mu karere ka Musanze, bakunze kugaragazaga ko bahangayikishinjwe n’abantu babarirwa mu bihumbi n’amagana bigabije imirima yabo bivugwa ko bayicukuramo zahabu, bagakubita umuyobozi ndetse na ba nyiri imirima babaga bagiye kureba ibikorerwamo.
Nyuma y’uko aha muri ibi birombe, hazanwe imbaraga za gisirikare kugira ngo zikumire aba bantu nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko imbaraga zo mu nzego z’ibanze zananiwe, Rtd Mej. Gen. Eric Murokore ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zihuriweho bari bageze kuri iki kirombe.
Mu gihe cy’amezi atanu igisirikare cyari kihamaze cyakumiriye abazaga aho bivugwa ko baza gucukuramo zahabu nkuko abahatuye babivuga, icyakora ngo abageragezaga kujyamo nijoro nabo harubwo bafatwaga.
Uyu munsi abantu baturutse mu turere twa Gicumbi, Gakenke na Musanze, bongeye kwigabiza iyi mirima, uretse inzego z’ibanze zihegereye nazo zigaragaza ko zitazi nyiri ibi birombe, nkuko umuyobozi w’akagari ka Cyabararika we n’abayobora mu midudugu babivuga bakagaragaza ko bitaboroheye kuhagera.
Nko mu cyumweru gishize nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, bavuniyemo ukuboko umukozi w’urwego rwa Dasso, bamuvuna igufa nkuko byemezwa na Venant Munyandamutsa uhagarariye Dasso muri aka karere ka Musanze.
Ati “narabimenye, tumaze kubimenya umuntu wakomeretse yajyanywe kwa muganga aravurwa ariko abamukomerekeje barafashwe”.
Iki kibaya bivugwa ko gicukurwamo zahabu, gihurirwamo n’abantu mu ngeri zinyuranye, hakaniyongeramo ababa baje gukoreramo ubucuruzi birimo ibyo kurya n’ibyo kunywa bwamara kugoroba hakazamo abacuruza imyambaro, bose baribaza igihe byabagwiriye bizabazwa nde?
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze, Hamis Bizimana, nawe yemeza ko batazi ba nyiri iki kirombe akanavuga ko bagiye gukora ibishoboka ku bufatanye n’inzego zihuriweho n’umutekano ntihagire abantu bongera gusubiramo mu gihe bataragaragaza ibyangombwa byemeza ko bakwiye gucukura niba izo zahabu zirimo koko.
Ati “turakomeza dufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano kugirango hatagira ababikora mu buryo butemewe kuko ari amakosa, turi mu bihe by’imvura umuturage ashobora kujyamo agiye gucukura nta buryo bwo kwirinda afite ikirombe gishobora kuzura amazi umuturage akaba yakwitaba Imana, turabashishikariza gukora ibishoboka byose ntibajye muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe”.
Ukigera kuri iki kirombe gicukurwamo zahabu utahamenyerewe biragoye kubisukiramo kuko uretse n’abahakikije baba bakuburira kwirinda kujyamo iyo uhatinze ubona abantu batangiye kukuzenguruka, mu gihe ubuyobozi bw’aka karere bwo bushishikariza inzego bireba gusuzuma koko niba ibivamo ari zahabu zigacukurwa mu mucyo, n’ubwo hatabura kwibazwa ba nyiri ibi bikorwa.


