Abatuye mu Murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’inzoga y’inkorano bise akamashu, bivugwa ko ibyo ikorwamo birimo ifumbire mvaruganda, isabune n’amatafari ahiye.
Abatuye mu Murenge wa Gataraga bavuga ko ariyo mbarutso y’urugomo rukorwa n’abanywa iyo nzoga bamara kuyisinda bagategera abaturage mu nzira bakabambura ibyabo.
Umwe mu baturage utuye mu Kagari ka Rungu, asobanurira umunyamakuru wa BTN TV, ububi bw’iyo nzoga yagize ati: ” Ubu nakubwira ko basigaye bafite urugomo rwinshi no kumanywa, nk’ubu ejobundi hari ibyasinze bikubita Mudugudu.”
Umwe mu baturage avuga ko iyo nzoga yitwa Akamashu ibyo ikorwamo birimo ifumbire mvaruganda, isabune.
Yagize ati: ” Amakuru dufite bakoresha amazi n’isukari , amatafari, amasabune .”
Undi muturage ati: ” Ni ukuvuga ko izo nzoga ziba zitujuje ubuziranenge nta bitoki biba bifite. Ni ibikorano akaba ariyo mpamvu bazinywa, zikamashura babandi bazinywa ugasanga bahindutse, insoresore bamara kuzinywa bakigira amasarigoma, usanga nk’umubyeyi uvuye guhaha bamwambura, akaba yanahasiga ubuzima.”
Umuturage avuga ingaruka ziterwa no kunywa iyo nzoga yagize ati: “Iyo nzoga uyinyweye ,ubwonko buhita buhinduka akamera nk’uwanyweye itabi, birangira yarabaye nk’inyamaswa, ntagire ubumuntu muriwe .”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, Kayiranga Theobald, yavuze ko ibijyanye n’iyo nzoga batabizi ariko asaba abaturage kwirinda inzoga z’inkorano zitemewe.
Uretse iyo nzoga yitwa Akamashu igura amafaranga y’u Rwanda magana atatu (300frw ), mu Karere ka Musanze hanavugwa indi nzoga yishwe Muhenyina nayo ihangayikishije abaturage kubera ko nayo abayinyweye bahungabanya umudendezo w’abaturage.


