Abaturage bo mu murenge wa Nkotsi, by’umwihariko abo mu kagari ka Bikara barashinja bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, ba mudugudu, bamwe mu bagize urwego rw’umutekano ruzwi nka DASSO ndetse n’umukozi ushinzwe ubutaka n’imiturire mu murenge kubahohotera.
Bavuga ko bahohotewe mu bihe bitandukanye bigera aho bihagurutsa izindi nzego zo hejuru ndetse n’iz’umutekano ariko bikarangira badafatiwe ibyemezo ndetse n’ibifashwe ntibishyirwe mu bikorwa.
Igiherutse gukorwa cyanahuruje inzego z’umutekano ni aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bikara, Jean Marie Vianney Mukezabatware, yafashe urugi rw’inzu y’umuturage witwa Nyiramajyambere Patricie akarusudira ngo atinjira mu nzu, bityo bigatuma arara hanze n’abana be babiri. Intandaro ngo ni amafaranga igihumbi y’umutekano.
Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga muri aka kagari ku wa 10 Gicurasi 2023 saa moya za mu gitondo, yasanze Nyiramajyabere n’abana be babiri baryamye ku ibaraza kubera inzu yabo yari yafunzwe mu buryo burambye [urugi rusudiriye ku gisingiti cyarwo] kubera ko ngo yari yanze gutanga amafaranga igihumbi cy’umutekano.
Aganira na BWIZA, Nyiramajyambere yagize ati: “Nari hano iwanjye ndi gucuruza agasururu ngo mbone imibereho y’abana noneho Gitifu w’akagari azana na mudugudu, bambaza amafaranga igihumbi cy’umutekano, mbabwira ko nta yo ndabona ko ayo nari mfite nayaguriyemo abana ibikoresho by’ishuri ariko ninyabona ko ndayatanga. Nkimara kubabwira gutyo, bahamagaye umusuderi araza afata rwa rugi rw’inzu mbamo barusudirira ku gisingiti cyarwo kugira ngo ntabona uko ndukingura ngo ninjire mu nzu, birangira bwije, ndara hanze n’abana kugeza na n’ubu namwe murabona ko rusudiriye [ Yabivuze yereka umunyamakuru uko urugi rwasudiriwe].
Bamwe mu baturage babonye Gitifu ategeka gusudira urwo rugi harimo abitwa Sibomana Jean Baptiste, na mutwarasibo Habiyakare Joseph. Sibomana yagize ati: “Gitifu ahafunga nari mpari, ndamubwira nti ‘gufata icyemezo cyo gufunga urugi mukanarusudira si byo ahubwo niba hari icyo yakoze kitari cyiza, yacibwa amande cyangwa mukareba ikindi mwamuhanisha maze aransubiza ngo ntiyaje kujogwa [ gusuzugurwa] n’abaturage’; ari nabwo yahise azana umufundi witwa Mahoro akamutegeka gusudira urwo rugi.”
Habiyakare yabwiye BWIZA ati: “Njyewe barampuruje ngo mu isibo yanjye hari ikibazo kibayemo, mpageze nsanga bari gusudirira urugi ku gisingiti cyarwo. Ndavuga nti ‘Ese mwaretse kurusudira mukamuca amande’, ansubiza ko adashaka kujogwa n’abaturage, mbibonye gutyo ndigendera kuko nta kindi nari gukora imbere ya Gitifu nk’umuyobozi unkuriye.”
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa BWIZA, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bikara, Mukezabatware Jean Marie Vianmey, yavuze ko inzu yafunzwe kubera ko nyirayo yanze gutanga amafaranga y’umutekano kandi agatuka n’abayobozi .
Yagize ati: “Twe twafunze inzu mu rwego rwo kumuhana, ni ukuvuga ngo dutegereje ko amategeko yubahirizwa kubera ko yasabwe gutanga amafaramga y’umutekano nuko ntiyayatanga ahubwo ayabajijwe atuka abayobozi, arabaharabika ku karubanda. Kuba twarahafunze kuriya, ni kimwe no gushyiraho ingufuri, ntabwo rirarenga rero kuko uwafunze niwe ufungura, ahubwo namwe mujye mudukorera ubuvuguzi kuko natwe tuba tugenzura imikorere y’abaturage.”
Gitifu Mukezabatware yakomeje agira ati: “Umuturage n’ubwo ari ku isonga, ntabwo bivuga ko agomba kubangamira abayobozi ngo abasuzugure uko yiboneye kandi natwe ntabwo turiho ngo tubangamire abaturage ahubwo turiho ngo twuzuzanye kandi nabo bakagandukira ubuyobozi, batabutwara uko biboneye.”
Nyuma y’aho uyu Nyiramajyambere atabaje umunyamakuru wa BWIZA ngo amukorere ubuvuguzi, na we yitabaje ubuyobozi bw’umurenge n’akarerere, Gitifu w’umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, ndetse n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Munyaneza Elvis ari na bo bakinguye urwo rugi rwari rwasudiriwe kugira ngo umuturage n’abana be binjire mu nzu.
Mu kiganiro kigufi Gitifu Kabera yagiranye n’abaturage, yabasabye kujya bubaha amabwiriza n’abayobozi ariko na none n’abayobozi bakajya bafata ibyemezo bidahubukiyeho kandi bikakaye ahubwo bakazirikana ko umuturage ari ku isonga.
Yagize ati: “Hari igihe umuntu akora akazi ariko agakora ikosa ndetse n’umuturage yakoze ikosa. Gusa, iyo umuturage akoze ikosa, ubuyobozi buramukebura ndetse byaba na ngombwa ubuyobozi bukamufungira ariko mu kubikora ukabanza ukibaza uti ‘uwo ngiye gufungira ni nde?’ Aha, bisaba gutekereza kabiri. Hari amande y’ibihumbi 50 ariko mbere yo kuyaca umuturage, urabanza ukibaza aho ayakura kuko hari n’igihe wayamuca akagurisha isambu yari itunze umuryango, wabibona utyo, ukadohora. Aha niho mpera mvuga ko Gitifu atarebye kure ari nayo mpamvu turareba icyo twakora kuko bibaye na ngombwa twakoresha n’ikaramu mu kumuhana. Abaturage namwe ntimwemerewe gutuka abayobozi mu ruhame kuko ubwabyo ni icyaha. Yari yatanze ikirego rero kuri RIB ariko turamubwira nawe agisibishe, yumvikane n’uyu muturage Nyiramajyambere Patricie ariko ntibikongere.”
Ibi bintu byo guhohotera abaturage, si ubwa mbere bivugwa muri aka kagari ka Bikara kuko no mu kwezi k’Ukwakira 2022, na none umukozi w’umurenge ushinzwe ubutaka n’imiturire Uwinema Clémentine afatanije na DASSO basenye inzu y’umuturage witwa Nyirasafari Joselyne bavuga ko yayubatse mu buryo bunyuranije n’amategeko ariko aregeye izindi nzego, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru abategeka kuyubaka ariko bishyirira agati mu ryinyo kugera magingo aya.





